Ibyo gucukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajy’epfo, byahagaritswe, menya impamvu.
Ni bikubiye mu itangazo ubutegetsi bw’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bwashize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/07/2024.
Itangazo rya Guverineri mushya muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ritangira rivuga riti: “Bamwe mu bakozi ba leta bakorera mubyo gucukura amabuye y’agaciro, ntibagishoboye kuzuza inshingano zabo kubera akajagari gaterwa n’abacukura amabuye y’agaciro.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “ibyo kongera gucukura aya mabuye y’agaciro, muza bimenyeshwa hanyuma.”
Kuri ubu Intara ya Kivu y’Amajy’epfo ifite Guverineri mushya, ariwe Jean-Jaques Perusi, yatangiye izi nshingano, mu kwezi kwa Gatandatu mu ntangiriro zako uyu mwaka w’ 2024. Yifuza ko ibyo gucukura amabuye y’agaciro byakorwa mu buryo bunoze kandi bwiza, nk’uko ibyo byatangajwe n’umwe mu bayobozi bahora hafi ye, ndetse anavuga ko iyi Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ishaka umusaruro uhagije mu bya mabuye y’agaciro.
Amasosiyete yose n’amakoperative yose yacukuraga amabuye y’agaciro muri ibyo bice, yategetswe ko mu masaha atarenze 72 kuba yamaze kuva mu bice yakoreragamo.
Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, iza mu Ntara za RDC za mbere zifite amabuye y’agaciro, ari ku rwego ruhenze cyane, kuko harimo aya or, cassitérite, kolutani n’ibindi. Menshi muri aya masosiyete acukura amabuye y’agaciro muri iyi Ntara afite uburenganzira bwa leta, ariko abayashoramo imitahe bava mu bihugu byo hanze, ahanini mu Bushinwa.
MCN.