Guverinoma ya Kinshasa yagize ibyo ivuga ku biganiro byavugwa ko irimo na M23, i Kampala.
Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa leta ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya yatangaje akoresheje urubuga rwa x, ahakana ay’amakuru yavugaga ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi buri gushyigikirana na M23 i Kampala mu gihugu cya Uganda.
Yagize ati: “Nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira leta ya Kinshasa mu biganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 i Kampala.”
Bwana Patrick Muyaya ahakanye ay’amakuru mu gihe byari byavuzwe ko leta ya perezida Tshisekedi yohereje i Kampala intumwa ziyobowe n’u witwa Heron ILunga, aho yagiye aherekejwe n’abandi barimo Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe y’inyeshamba ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba (P-DDRCS).
Kandi ordre de mision bahawe igaragaza ko boherejwe i Kampala igomba ku mara iminsi itanu.
Ku ruhande rwa M23 rwo, harimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati ya M23 na Kinshasa, harimo n’abandi barimo Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Col Imani Nzenze ndetse na Yannick Kisola.
Byanasobanuwe ko perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda afatanije na Uhuru Kenyatta wabayeho perezida wa Kenya, ko ari bo bahuza muri iyi mishyikirano.
MCN..