Umuryango w’Afrika y’unze Ubumwe watanze ubutumwa ku byerekeye amatora aheruka kuba mu Rwanda.
Ni ubutumwa bwatanzwe na perezida wa komisiyo ya AU, bwana Moussa Faki Mahamat, aho yabutanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/07/2024, avuga ko amatora yabaye mu Rwanda ko yabaye intangarugero.
Ubu butumwa yabutanze nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yarimaze gutangaza bidasubirwaho ko Paul Kagame ari we watsinze amatora ku majwi 99,18%.
Ibi kandi bikaba byaremejwe n’indorerezi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga zakurikiye ayamatora zirimo iz’uyu muryango w’Afrika y’unze Ubumwe na COMESA.
Umukuru w’uyu muryango w’Afrika y’unze Ubumwe, Moussa Faki yashimangiye ko ay’amatora yabaye mu mucyo, mu bwisanzure kandi nta kubogama kwabayemo.
Yanagaragaje ko yishimiye kuba amafaranga yakoreshejwe mu mitegurire y’aya matora no mu matora nyirizina yaravuye muri Guverinoma y’u Rwanda gusa, asobanura ko byerekana ukwigira kw’Abanyarwanda no gushyigikira demokarasi n’imiyoborere yabo.
Ibiro bya Moussa Faki Mahamat, byatangaje ko ‘Abanyarwanda kuba barashyize mu bikorwa uburenganzira bwabo bwo gutora abayobozi bifuza mu buryo bw’amahoro kandi n’umutuzo wintangarugero.”
Abakandida barimo bahatanira uyu mwanya w’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, nka Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe batangaje ko banyuzwe n’ibyavuye mu matora, ndetse bashimira na perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi.
MCN.