• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hari kwibazwa ibyigiwe mu nama yiswe ko ari amayobera, yabereye mu Mikenke, menya abayibayemo.

minebwenews by minebwenews
July 24, 2024
in Regional Politics
0
Hari kwibazwa ibyigiwe mu nama yiswe ko ari amayobera, yabereye mu Mikenke, menya abayibayemo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hari kwibazwa ibyigiwe mu nama yiswe ko ari amayobera, yabereye mu Mikenke, menya abayibayemo.

Ni ejo hashize tariki ya 23/07/2024, nibwo mu Mikenke habaye inama yatumye benshi batekereza ko intambara yaba igiye kuba, aho iyo nama yabayemo Ababembe bari bayobowe na Chef Gitongo waje ava muri teritware ya Fizi, nk’uko bivugwa n’abari muri ibyo bice.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iyi nama ko yateguwe na Chef Gitongo, ndetse ko ari nawe wayihagarikiye kugeza irangiye.

Iy’i nama kandi yabayemo n’Ababembe baje bava mu bice byo muri Grupema ya Mutambara muri teritware ya Fizi, udasize n’abandi Babembe basanzwe baturiye aka gace ki Tombwe, ko nabo bayitabiriye kandi bayitabira ku bwinshi, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.

Icyibizwa n’abenshi n’uburyo Chef Gitongo yagiye gukoresha inama muri Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga, mu gihe we yari abarizwa muri Secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi.

Nk’uko bizwi Chef Gitongo asanzwe ari Chef de Groupement (Grupema) y’Abasimunyaka ho muri Sud(mu majyepfo), muri teritware ya Fizi, kuba yaragiye gukoresha inama muri Secteur ya Itombwe, hari ababibonye ko ari gutegura intambara ku Banyamulenge cyangwa muri aka karere.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice wamenye ay’amakuru y’iyo nama, yavuze ko iyi nama ari amayobera kandi ko nta cyiza cyayigiwemo.

Yagize ati: “Ndahamya ko iyi nama yabaye, kandi nta cyiza cyoyigirwamo, ahanini ndavuga ku Banyamulenge, kuko Gitongo ni umwanzi w’ubwoko bw’Abanyamulenge.”

Yunzemo kandi avuga ati: “Iyo, iza kuba inama iganisha ku ku baka, Chef Gitongo yari guhamagara abaturage baturiye ibi bice ayoboye, akaba ari bo akoresha inama. Ariko kuba yarasimbye, arazenguruka aja gukorera inama mu yindi teritware bigaragaza ko ari gutegura intambara. Ni amayobera wa muntu we!”

Kugeza ubu nta kuri kuzwi ku byigiwe muri iyi nama, ariko kubaho yarabaye, aho byavuzwe ko yatangiye igihe c’isaha z’igicamunsi, iza kurangira isaha z’umugoroba wajoro wo ku wa Kabiri. Ikaba yarabereye neza mu Muhana wa Mikenke hafi n’ahubutse inkambi yabavuye mu byabo kubera intambara. Uyu muhana bavuga ko wabereyemo inama uri hafi kandi n’ikibuga cy’indege cya Mikenke.

              MCN.
Tags: Chef GitongoInamaMikenke

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?