Inzira ntikiri nyabagendwa mu Rurambo, FARDC yahamagariye andi moko, gutsembatsemba Abanyamulenge.
Ni nyuma y’uko ahar’ejo tariki ya 24/07/2024, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, gikorera mu bice byo mu misozi ya Rurambo, gihamagariye abaturage batari abo mu bwoko bw’Abanyamulenge kwica ubwo bwoko bw’Abanyamulenge, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Rurambo ni agace gaherereye muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Aka gace ahanini gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge cyangwa se Abatutsi n’Abapfulero ndetse n’Abanyindu bake.
Aka gace kabamo isoko irema umunsi wa Gatatu, ikaremera neza mu bice byo muri Localité ya Gitoga, kandi ikaba ariyo isanzwe ari nini.
Rero, Abanyamulenge bayiremye, baturutse mu bice byo muri Localité ya Kahororo n’ahandi, bategetswe gusubira iyo baje bava nta kintu na kimwe baguze cyangwa baranguye, ibyo ba bibitegetswe n’igisirikare cya RDC.
Kandi mbere y’uko abasirikare batanga iryo tegeko ku Banyamulenge bari baremye iyo soko ya Gatatu, abo basirikare babanje kuvuza ifirimbi, maze abantu bose bateranira ku musirikare mukuru wa FARDC wari uyivugije, niko gutanga amabwiriza agize ati: “Nta Munyamulenge duhanguriye kurema isoko ya Gatatu, uzayirema azicwa. Ntanuwo duhanguriye kuzamanuka inzira ija Uvira, uzayibonekamo azicwa.”
Sibyo byonyine kuko aba basirikare banahamagariye ay’andi moko gufatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ingabo z’u Burundi kwica Abanyamulenge bazaba batubahirije ibyavuzwe haruguru.
Ndetse kandi byavuzwe ko mbere y’uko iyo soko irema, habanje kuba inama, aho bivugwa ko yitabiriwe n’abarimo ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC, ingabo za FARDC, Gumino, Maï Maï n’Interahamwe.
Ibi rero byatumye Abanyamulenge baturiye ibyo bice bagira ubwoba, ndetse basaba ko hogira ibihinduka kuri ibyo bategetswe n’igisirikare cya leta. Bitaba byo bakamenya uko babyitwaramo.
MCN.
ESE congo ikoreshya Inama n’interamye Aho bahereye bamara ubwoko bumwe bagabanyije bakarinda abantu bose