• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Corneille Nangaa uburanishwa na leta ya Kinshasa adahari, yagize icyabivugaho.

minebwenews by minebwenews
July 26, 2024
in Regional Politics
0
Corneille Nangaa uburanishwa na leta ya Kinshasa adahari, yagize icyabivugaho.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Corneille Nangaa uburanishwa na leta ya Kinshasa adahari, yagize icyabivugaho.

Nangaa, uyoboye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, akoresheje urubuga rwa x, yatangaje avuga ko iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa buzashirwaho akadomo kanyuma mu bihe bya vuba.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Yagize ati: “Nk’abenegihugu ba Congo, nta kintu na kimwe kizatubuza muri uru rugamba rwiza turimo rwo guharanira itegeko nshinga rigamije kubohora abaturage ba Congo, hashingiwe ku ngingo ya 64.”

Yavuze kandi ko ihuriro rya AFC rizakomeza bidasubirwaho urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu, bwa Tshilombo.

Nti yahwemye no gushinja ubutegetsi bwa bwana Tshilombo kwica abaturage no kubagirira nabi .

Ati: “Isi yose irabizi, kandi ntawe utazi akajagari kabaye mu matora yo mu mwaka w’ 2023. Ubwo butegetsi bunyereza imitungo y’iki gihugu ariko turaje tubirukane.”

Yakomeje agira ati: “Abatangaza ibihano badufatiye mu bitangaza makuru byinshi, ntakosa ryabo, ikosa rifite Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.”

Corneille Nangaa yavuze ko impinduka muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zizanwa n’ihuriro rya AFC kandi ko bizaba byanze bikunze.

Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze ibyiringiro by’abaturage, ariko birazwi ko AFC izazana impinduka, ibyo turi no kubisabwa n’abenshi baturiye ibice byinshi bitandukanye.”

Yanavuze kandi ko urubanza rwo kwerekana abanyabyaha rwakoze n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwibasiye abantu bo muri AFC, ariko kw’ibyo ari propaganda zibinyoma zigamije kurangaza abaturage ba Congo Kinshasa.

Ati: “Ibyo Tshisekedi arimo n’ubutegetsi bwe, barashaka kurangaza abaturage. Bari kuriganya ariko amaherezo bizabarangirana kandi bizababera bibi kurushaho.”

Ibi abivuze mu gihe ubutabera bwa RDC buri kuburanisha abantu 25 bo muri AFC, muri aba abatanu nibo bafunzwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe abandi bose bibereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho bakomeje urugamba rwo kurwanya ingabo za RDC n’abambari bazo.

            MCN.
Tags: AFCNangaaYagize icyo avuga

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Hamenyekanye impamvu Amerika yatangaje ibihano kuri Corneille Nangaa n’abandi barimo Col Charles Sematama.

Hamenyekanye impamvu Amerika yatangaje ibihano kuri Corneille Nangaa n'abandi barimo Col Charles Sematama.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?