Ubumwe bw’u Burayi bwafatiye ibihano abantu 9 barimo n’abo muri M23.
Bikubiye mu itangazo uyu muryango wasohoye, rivuga ko wafatiye ibihano abantu 9 barimo n’abo mu ihuriro rya AFC ribarizwamo na M23 ndetse n’abandi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Muri aba bahanwe barimo kandi umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Colonel.
Abafatiwe ibihano n’umuryango wa EU, barimo bwana Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa M23, Berterand Bisimwa uyoboye uyu mutwe wa M23 na Brig General Justin Gacheri Musanga uri mu basirikare bavuga rikumvikana mu ngabo za M23.
Ku ruhande rwa FDLR abahanwe barimo Colonel Rurakabije Pierre Celestin umuyobozi w’ungirije w’igisirikare cyawo na Kubwayo Gustave uri mu basirikare bakuru ba FDLR.
Uyu muryango wa EA ushinja M23 na FDLR guteza amakimbirane n’umutekano muke ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo binyuze mu guteza intambara.
Uyu muryango kandi ushinja iyi mitwe yombi guhonyora uburenganzira bwa muntu binyuze mu bwicanyi, gufata ku ngufu, kugaba ibitero ku basivile ndetse no kwinjiza abana mu gisirikare.
Ikindi nuko muri aba bafatiwe ibihano barimo n’umusirikare w’u Rwanda, Colonel Migabo Augustin .
Uyu musirikare asanzwe ari umuyobozi w’ungirije w’umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (special force) , gusa ntihavuzwe icyo yaba azira ariko bisa nk’aho bifitanye isano n’ibirego u Rwanda rumaze igihe rushinjwa byo kuba hari ingabo zarwo ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nanone kandi muri aba bahanwe barimo Corneille Nangaa uyoboye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, Amigo Kiribige uyobora umutwe wa ADF cyo kimwe n’umuvugizi akaba n’umuyobozi muri CMC-FDP leta ya Kinshasa abo yita Wazalendo.
Aba bakaba baje biyongera ku bandi bantu uyu muryango wa EU wahanye mu 2022.
Aba barimo Lt Col Willy Ngoma wo muri M23, Col Ruvugayimikorere Protegene wahoze akurikiye umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR, Col Joseph Nganzo Olikwa wa Fardc na Meddie Nkakubo wahoze akuriye ADF mbere yo kwicwa n’igisirikare cya Uganda.
Mu bihano aba bafatiwe birimo kutemererwa gukora ingendo mu bihugu biyigize ndetse no gufatira imitungo yabo. Ikindi ni uko Sosiyete ndetse n’abantu bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi batemerewe guhererekanya amafaranga n’abahanwe.
MCN.