Rurageretse hagati ya Gen Hamuri Yakutumba na leta ya Kinshasa.
Mu Cyumweru gishize nibwo hacyicibikanye amakuru avuga ko Gen Hamuri Yakutumba ari kwiyamamariza kuyobora Wazalendo muri Kivu y’Amajy’epfo, nyuma Ingabo za RDC zimwikoma imbere ahagarika icyo gikorwa, ahita anerekeza iy’i shyamba.
Amakuru avuga ko Gen Hamuri Yakutumba kwiyamamaza kuyobora Wazalendo yarimo abikora avuga ko ari ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwa bimuhanguriye kandi ko bwa musabye kubanza kwiyamamaza nyuma akabona guhabwa inshingano zo kuyobora Wazalendo.
Ntibyatinze kuko Hamuri Yakutumba yiyamaje mu mujyi wa Baraka, Mboko no mutundi duce two muri Fizi. Binavugwa kandi ko aha muri utu duce yiyamarijemo, ya kirwaga nk’umwami, ariko i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, haje kuva amakuru avuga ko ibyo Hamuri Yakutumba avuga ngo ni ubutegetsi bwa Kinshasa bwa muhisemo kwiyamamaza kuyobora Wazalendo ataribyo ko ahubwo ibyo arimo avuga ari ibyo yihimbiye wenyine.
Ibi rero byaje gutuma ingabo za FARDC zikorera mu bice byo muri teritware ya Fizi zimusubiza inyuma kandi zimutegeka kwivana mu bikorwa byo kwiyamamaza kuyobora Wazalendo. Yakutumba ahitamo guhunga, ahita anerekeza iya Kabanju ahahoze mu birindiro by’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi za Red Tabara. Izi nyeshamba zabaye muri ibi birindiro mbere zitarasubiranamo na Maï Maï Bishambuke n’iyi Maï Maï iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba. Iyi ntambara yo gusubiranamo kw’iyi mitwe yahoze isangira akabisi n’agahiye yabaye mu mpera z’u kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.
Ndetse kandi nyuma y’uko Maï Maï Bishambuke na Maï Maï iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba, basubiranyemo n’umutwe wa Red Tabara uwahoze ubafasha ku rwanya Abanyamulenge, haje kuvuka indi mirwano ikomeye hagati ya Bishambuke na Maï Maï ya Yakutumba, kugeza ubu hagati y’iyi mitwe ibiri hakomeza gututumba umwuka mubi wo gusubiranamo.
Amakuru ava mu barwanyi ba Gen Hamuri Yakutumba avuga ko isaha iyari yo yose, aba barwanyi bashobora gushora intambara ku ngabo za FARDC ziri mu bice byo muri teritware ya Fizi na Uvira, kandi ko iyi ntambara izaba ari murwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Gen Hamuri Yakutumba ni muntu ki?
Uyu avuka muri teritware ya Fizi, akaba ari uwo mu bwoko bw’Ababembe. Yavutse ahagana mu mwaka w’ 1970, ni umugabo ufite imyaka 54 y’amavuko.
Yatangiye kuvugwa cyane mu mirwano yo kurwanya abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ahagana mu mwaka w’ 1996.
Ahanini mu kurwanya Abanyamulenge, arabica, akabasenyera ndetse akanyaga n’Inka zabo.
Yakutumba kandi rimwe na rimwe yagiye yumvikana mu ntambara zo kurwanya Ingabo za leta ya Kinshasa, ibyo yabikoze mu gihe cya Joseph Kabila.
Yakutumba ayoboye umutwe wa Maï Maï uzwi kw’izina rya CNPSC.
MCN.