Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Leta ya Kinshasa yatakambiye Amerika na EU kubahanira u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 28, 2024
in Regional Politics
0
Leta ya Kinshasa yatakambiye Amerika na EU kubahanira u Rwanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Kinshasa yatakambiye Amerika na EU kubahanira u Rwanda.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Ni bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze na minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho rigaragaza ko iki gihugu cyishimiye ibihano umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Amerika byahanye abarimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC ribarizwamo na M23, rinasaba kandi ko bohana n’u Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 27/07/2024, rigira riti: “Leta ya Kinshasa yishimiye iyemezwa ry’ibi bihano byafashwe bigamije kurwanya ukudahanwa kw’ibyaha mpuzamahanga byakorewe abaturage bayo ndetse no ku butaka bwayo.”

Kandi rikomeza rivuga ko ibyaha bikorwa n’aba barwanyi bisobanurwa birambuye na raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye kuri RDC.

Raporo iheruka gusohoka ubu vuba, ishinja u Rwanda kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC. Gusa u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibyo iki gihugu kibashinja, hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.

Congo Kinshasa ikaba yabwiye leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi gukora ibishoboka byose bagafitira ibihano abayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu kuyobora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ati: “Ibyo bihano ni ingombwa mu rwego rwo gushyira iherezo ku ihonyora ry’amategeko mpuzamahanga rikomeje kubaho mu rwego rwo kudahana, ndetse no guteza imbere umwuka wafasha kuzana ibisubizo birambye ku makimbirane akunze kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari.”

Twabibutsa ko Amerika itahanye abo muri AFC gusa kuko yanahanye Col Charles Sematama wo muri Twirwaneho.

Mu bihano yabafatiye harimo ukadokorera ingengo mu bihugu by’u Burayi n’Amerika no kudahererekanya amafaranga hagati yaba bafatiwe ibihano n’abaturiye ibihugu byo hanze ya Congo.

         MCN.
Tags: Guhana u RwandaIbihanoKinshasayatakambiye Amerika n'u Burayi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Imyitwarire mibi ya Wazalendo muri Fizi, ikomeje kuvuza ubuhuha.

Imyitwarire mibi ya Wazalendo muri Fizi, ikomeje kuvuza ubuhuha.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?