Imyitwarire mibi ya Wazalendo muri Fizi, ikomeje kuvuza ubuhuha.
Ni Wazalendo bakomeje gushiraho iterabwabo abo muri Sosiyete sivile muri Secteur Tanganyika ho muri Fizi muri Kivu y’Epfo, bababwira ko bazabica bakoresheje ukubarasa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko Wazalendo mu gutera ubwoba bamwe mu bakozi ba Sosiyete sivile bakorera muri ibyo bice, ahanini biva ku kuba bariya bakozi ba Sosiyete sivile bakunze guta hanze ibikorwa bibi biba byakozwe n’aba barwanyi bo muri Wazalendo, ibi ntibinezeze aba barwanyi arinabyo bituma bagira ibyo babakangisha.
Ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba w’ejo hashize tariki ya 27/07/2024, abakozi babiri ba Sosiyete sivile, bakorera kwa Swima muri Secteur ya Tanganyika basimbutse urupfu nyuma y’uko Wazalendo bari babateze igico, abandi nabo baza kwibigwa ibanga ubwo bari mu rugendo bituma banyura indi nzira itari yatezwemo igico cyabarwanyi ba Wazalendo, nk’uko umwe muri aba bakozi ba Sosiyete sivile, bwana Jabir Amascko yabyiganiye itangaza makuru ryo muri ibyo bice.
Uyu watanze ay’amakuru yanasabye ko inzego za leta zaba iza gisirikare, polisi n’abakora muri etat civile gukora ibishoboka byose bagahagarika Wazalendo ntikomeze gukora amabi, ndetse avuga ko igihe bitakozwe mu maguru mashya hazangirika byinshi kandi n’abantu bagapfa ari benshi.
Ibyo bibaye mu gihe hatarashira ukwezi kumwe Mwami Simbi Charles apfuye, aho yishwe arashwe na Wazalendo nubwo mu rupfu rwe havugwamo na basirikare ba FARDC.
Mwami Simbi Charles yiciwe iwe murugo ruri ahitwa kwa Mbogo; ubwo yaraswaga abandi bantu bane bo murugo iwe barakomeretse bikabije.
Abaketsweho gukora ubwo bugizi bwa nabi bakatiwe igihano cy’urupfu.
Amabi akorwa na Wazalendo muri teritware ya Fizi amaze igihe akorwa, kandi buri wese uturiye ibyo bice arabyinubira n’ubwo leta igikomeje kuvunira ibiti mu matwi ntigire icyo ibikozeho ku nyungu za rubanda.
MCN.