Kinshasa yatanze ubusobanuro ko igisirikare cy’u Rwanda kiri kugaba ibitero ku bibuga by’indege byabo gikoresheje ubuhanga.
Bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rivuga ko ku butaka bw’igihugu cyabo buri kugabwaho ibitero kandi ko ibyo bitero biri kugabwa ku bibuga by’indege, ndetse ngo bikaba biri mugushyira abantu mu kaga kuko muri izo ndege hari nizikora ubucuruzi.
Kinshasa ikavuga ko iperereza yakoze yamenye neza ko ibyo bitero bikorwa n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abakorana nacyo aribo M23.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bukavuga ko ibi ari uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha imbunda ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile, bityo ko u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano.
Leta ya Congo yanagiye isaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano, irushinja gutera ubutaka bwayo iciye muri M23.
Gusa, u Rwanda runenga ubutegetsi bwa Kinshasa kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 nk’abanyekongo n’ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo bari mu Rwanda na Uganda, rukavuga ko ikibazo cyabo ari cyo gituma M23 igenda ikongera ikagaruka. Ishinja kandi Ingabo za Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR u rwanya u Rwanda.
Kuri aya makimbirane hagati y’ibi bihugu, mu 2012 hashizweho urwego rw’ingabo n’inzobere rwiswe Expanded Joint verification mechanism (EJVM) rugenzura ibikorwa by’umutekano muke hagati y’imipaka y’ibi bihugu, ntibizwi niba Congo yagejeje kuri uru rwego iki kirego.
MCN.