Abanyamasengesho basobanuye impamvu bateguye amasengesho yo gusengera u Burasirazuba bwa RDC.
Ni Abayumbe baherereye i Nakivale mu majyepfo ashira uburengazuba bw’i gihugu cya Uganda, nibo bateguye amasengesho azamara iminsi itatu aho bavuga ko kubera intambara zanze gushira mu Burasirazuba bwa RDC byatumye bategura kwinginga Imana ngwibakirize akarere kabo, nk’uko umuyobozi waba bayumbe yabivuze.
Ayamasengesho azatangira ku ya 01/08/ aze kurangira ku itariki ya 03/08/2024.
Bwana Aimable Gitinyiro, uyoboye Abanyamasengesho(Abayumbe) ba Nakivale yavuze ko nta kindi cyatumye ayamasengesho ategurwa usibye ko barajwe inshinga n’intambara perezida Tshisekedi yananiwe gutorera umuti, bityo bahitamo kugira ngo batakambire Imana yo mu ijuru ibakirize igihugu.
Ati: “Tubabajwe n’intambara zitagira ihereze zatangiye mu 1996. Iwacu hakomeje kuba isibaniro ry’intambara, kandi perezida Félix Tshisekedi kuzishakira igisubizo byaramunaniye. Rero tugiye gusenga mu minsi itatu turebe icyo Imana ihindura.”
Umukuru w’Abayumbe yanavuze ko muri ayo masengesho bazanasengera n’ibindi bibazo birimo n’indwara ndetse n’ibindi by’ifuzo bazahabwa.
Ati: “Ayo masengesho dufite y’Abayumbe ba Nakivale, tuzasengera n’ibyifuzo bitandukanye, birimo indwara n’ibindi tuzahabwa turi gusenga.”
Uyu muyobozi yanavuze ko muri ayo masengesho batumiyemo umuvugabutumwa uzava mu Rwanda kandi ko ari umuvugabutumwa ukomeye nk’uko yakomeje kubibwira Minembwe Capital News.
Ay’amasengesho akaba azabera ku cyicaro cy’itorero rya NAYOTI RIVEVAL, riherereye ahitwa Nyarugugu, hafi y’ikiyaga cya Nakivale.
Nubwo Abayumbe bateguye amasengesho yo gusengera u Burasirazuba bw’igihugu cyabo, ariko si ubwa mbere intambara ibera muri RDC bayifatira umwanya bagasenga ntihagire igihinduka, gusa Imana yo, ikora igihe yishakiye.
Ariko kandi gusenga n’ibyagaciro mu buzima bwaburi muntu wese.
Tubmibutsa ko muri ay’amasengesho hazaba harimo abashitsi bakomeye, barimo Reverend Michelle Serukiza na Segabiro Medard arinawe uzabwiriza ijambo ry’Imana, nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bw’amashusho aba bayumbe bashize hanze.

MCN.