Ifoto igaragaza Gallas ari kumwe na Lt Gen Masunzu yaciye ibintu ku mbuga.
Ahagana isaha z’igicamunsi nibwo hagaragajwe ubutumwa buri mu mashusho bw’umuhanzi w’indirimbo Bihozagara Bisama wa mamaye ku izina rya Gallas arikumwe na Lieutenant General Pacifique Masunzu.
Muri ubwo butumwa bwa mashusho, ubona Gallas ari ibumoso bwa Lt Gen Masunzu, kandi bahanye ibiganza bombi basa nk’aho baja ku mwenyura.
Mbere yuko aya mashusho ya Gallas ari kumwe na Lt Gen Masunzu aja hanze, habanje gucicibikana indi foto bivugwa ko yafatiwe i Kinshasa Gallas ari kumwe na Ngarura Patrick uzwiho kugambanira Twirwaneho n’undi wiswe Nkumbuyinka byavuzwe ko we yageze i Kinshasa aturutse muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Byavugwaga ko aba bagabo baje i Kinshasa muri misiyo yo kugambanira Twirwaneho, nk’uko amakuru abavugaho, yavugaga.
Si Masunzu wenyine wabonanye na Gallas kuko yabonanye kandi na Alexis Gisaro.
Na none kandi andi makuru yavugaga ko Ngarura Patrick na Nkumbuyinka wavuye muri Leta Zunze Ubumwe, bahuye mu rwego rwo kugira ngo baherekeze Gallas wageze i Kinshasa ku butumire bwa Alexis Gisaro wahoze ari minisitiri wibikorwa remezo muri leta ya Kinshasa.
Nk’uko bizwi umuhanzi Gallas n’ubundi asanzwe afite umushinga uzwi kw’izina rya “GALLAS FOUNDATION,” uterwa inkunga na bwana Alexis Gisaro. Ari nabyo yari yahamagariwe kugira ngo baganire kuri uwo mushinga.
Ubu butumwa bwa mashusho bugaragaza Gallas ari kumwe n’abayobozi barimo aba General, bamwe babibona nku bugambanyi.
Uwitwa Joshua yanditse ubutumwa agira ati: “Gallas yarashutswe, urabona ko akiri umwana. Nta kindi Masunzu amukundira nu kugira ngo amukoreshe mu gutuka abanzi be.”
Undi yagize ati: “Buri ya se ubona Gallas yoganira iki na Masunzu! arashaka ku muhindura igikoresho cye. Masunzu yanga Twirwaneho kandi arashaka kuyiharabika binyuze mu bihangano byuri ya mwana.”
Uru rugendo Gallas yongeye kurugirira i Kinshasa mu gihe no mu ntangiriro z’uyu mwaka yariyo, ari nabwo yahawe inkunga ya mbere yuriya mushinga wa Gallas Foundation aho ya yihawe na Alexis Gisaro.
MCN.