Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageneye ubutumwa bukaze abaharabika u Rwanda.
Ni mujambo perezida w’u Rwanda yaganeye ibinyamakuru bishyira hanze inkuru ziba zigamije kwanduza isura y’u Rwanda, ko ntacyo bizageraho, abimenyesha ko byagerageje kuva kera ariko imigambi yabyo yagiye ipfuba, asaba abantu kujya babitera umugongo, ahasigaye bakikomereza inzira nziza barimo.
Ibi perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze nyuma yuko ikinyamakuru cya ESPN kiri mu bikomeye bikora inkuru ndende zinenga imikoranire ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NBA bwagiranye n’u Rwanda mu irushanwa nyafrika rya Bal.
Ahanini inkuru za ESPN zigenda zigaruka ku bikorwa bya siporo mu Rwanda, igenda inavangamo ibindi iki kinyamakuru kivuga ko kinenga bijyanye ngo no kuba u Rwanda rurenga ku burenganzira bwa muntu, kigakoresha imvugo inyuranye n’ukuri kivuga ko ayo masezerano ya NBA yagiranye n’umunyagitugu wo muri Afrika.
Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa n’inkuru byatanze, yibukije ko atari rimwe cyangwa Kabiri abanenga u Rwanda bakoresheje ibinyoma.
Yagize ati: “Ibi byose ni imbaraga zitagize icyo zigeraho. Bakomeje gutsindwa kuva kera, kandi ko ariko bizakomeza kubagendekera! Mubareke ntimubiteho.”
MCN.