Umwe mubalimu b’Imulenge wafatwaga nk’inararibonye mu by’uburezi, yatabarutse, menya ibigwi bye.
Ni Prof. Ndamage Célèbre witabye Imana mu joro ryo ku itariki ya 29/07/2024, akaba yaratabarukiye Inyamata mu gihugu cy’u Rwanda.
Urupfu rwa Prof.Ndamage Célèbre Ignace, rwashenguye imitama y’Abanyamulenge benshi ahanini abo yigishike ku mashuri abanza nayisumbuye dore ko yatangiye akazi ku burezi ahagana mu 1980, nk’uko byavuzwe n’umwe wo mu muryango we wahafi.
Ndamage ni Umunyarwanda ariko imyaka ye myinshi y’ubuzima bwe yayibanyemo n’Abanyamulenge ndetse akaba yarazwi cyane mu karere ka Haut-Plateau, mu Rurambo, i Ndondo ya Bijombo, Mibunda, Minembwe na Bibogobogo.
Umwe uri mubababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Pro. Ndamage, yagize ati: “Ndamage ni Monument hari ya iwacu, kuva Rurambo kugeza Minembwe. Ku bagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri ahagana mu 1980-1994 baramuzi kandi yagerageje gutanga ibyo yarafite byose, muri kazoza k’u muryango w’Abanyamulenge.”
Nk’uko byavuzwe, uyu mugabo yigishije ku kigo cy’Ishuri giherereye mu Kagogo, cyitwa Wanaichi, Maendeleo yo mu Gatanga, Mahuno yo mu Turambo, Furaha yo ku Kabara, Mucyo yo ku Mugogo, n’ibindi kuko yigishije no mu Bibogobogo na Minembwe.
Abamuzi bavuga ko yatangaga isomo rya Mathématique (imibare) na Physique kandi ko yabyigishaga neza ku rwego rwo hejuru.
Usibye kuba Ndamage yarigishije imibare na Physique ngo hari n’ibindi bigo yagiye ayobora nka Directeur.
Abamuhamije, babwiye Minembwe Capital News ko Ndamage yari umugabo w’intangarugero ko ndetse kandi yari umugabo ukunda abantu.
Mu itangazo rivuga iby’urupfu rwa Ndamage, ryasobanuye ko yishwe n’indwara. Gusa indwara ya mwishe ntiyatangajwe, nk’uko itangazo ribigaragaza.
Rigira riti: “Ndamage yishwe n’uburwayi yaramaranye igihe gito.”
MCN.