Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje amagambo akarishye, ndetse kivuga iyo kigiye kwerekeza intambara.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku rwego rw’i gihugu, bwana General Sylvain Ekenge, aho mu mpera z’iki Cyumweru turimo dusoza, yatangaje ko igisirikare cye ko kigiye kwisubiza vuba ibice byose cyambuwe n’umutwe wa M23 kandi ko kizakora ibishoboka byose kigasubiza ibitero mu gihugu cy’u Rwanda cyabagabyeho ibyo bitero.
Nk’uko General Sylvain Ekenge abivuga, n’uko igisirikare cy’igihugu cyiteguye guhangana n’uwateye no gusubirana ibice byose yacyambuye.
Ati: “Twamenye ikibazo cyari mu ngabo aho giherereye, ubu twishimiye kubamenyesha ko igisirikare cyiteguye gufata uduce twose twambuwe.”
Gutangaza ibi, bikaba byarabaye ku nshuro ya mbere umusirikare wo kuri ruriya rwego wa RDC atangaza amagambo akomeye, nyuma yaho intumwa za RDC n’izu Rwanda zihuriye i Luanda muri Angola aho zahuye ku mpamvu zo gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Yanashimangiye ibi avuga ko agahenge kumvikanweho n’abanyapolitiki katabuza igisirikare cy’igihugu gukora imirwano ngo cyisubize ibice bifitwe n’umwanzi wabo.
Ati: “Agahenge ni kimwe, no guhagarika imirwano ni ikindi. Ntabwo bibuza abasirikare bari ku rugamba kwitegura.”
Yagatutse ku duce twa Kanyabayonga, Kirumba na Kaina, umutwe wa M23 wigaruriye, avuga ko ubu hafashwe ingamba ibintu byasubiye mu buryo, igisirikare kibasha kubuza uwateye gukomeza gufata ahandi hantu.
Yaboneye numwanya wo kubwira Abanye-kongo ko Corneille Nangaa ari agakingirizo, u Rwanda ari rwo rwateye Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ati: “Turi gushyira ibintu ku murongo kugira ngo dusubize intambara aho yaturutse.”
Hagati aho imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, uyu mutwe ukomeje kuyiganzamo ndetse ukaba ukomeje gufata ibice byinshi guhera ku wa Kane uyu mutwe wa M23 wakomeje kwigarurira ibindi bice ku rwego rwo hejuru.
MCN.
Umuvugizi wa FAZ yavuze ibiruta ibi. Abazayirwa barangwa n’amagambo. Nakomeza gusakuza tiramuteza MOBONDO