Batatu b’Abagande n’Umubiligi umwe, impamvu batawe muri yombi i Kampala yasobanutse.
Ni abari basanzwe ari abanyeshuri kwari batatu, harimo kandi n’Umubiligi, bakoze igisa no kwigarambya i Kampala ku murwa mukuru w’igihugu cya Uganda baza gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo muri iki gihugu.
Byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 05/08/2024, nibwo aba banyeshuri batatu b’Abagande biga muri kaminuza ya Kampala n’undi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bafunzwe ubwo berekezaga kuri ambasade y’u Bushinwa iherereye i Kololo, muri Kampala.
Nyuma yuko aba banyeshuri baribamaze kugera kuri iyo ambasade y’Abashinwa aho bari bagiye gusaba abakozi b’iyo ambasade ku babwirire leta y’iki gihugu cy’u Bushinwa guhagarika gutera inkunga umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli muri Afrika y’i Burasirazuba (EACOP), bahakoreye igisa no kwigarambya.
Kandi aba barimo banerekana ko bafite impungenge ko iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli wa kilometero 1,443 uri gucukurwa uzangiza ibidukikije bityo bikanangiza ubushobozi by’ubukerarugendo bwa Uganda, ndetse kandi ngo bikaba byanateza n’ibindi biza.
Kimweho, ibinyamakuru bya Uganda birimo n’icya Daily Monitor ntibyatangaje aho aba banyeshuri bafungiwe, usibye gusa gutangaza ko batawe muri yombi.
Ibi kandi bikaba bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi mike urubyiruko ruzwi nka Gen-Z rugerageje kwigaragambya ariko ntibyabahira kuko inzengo zishinzwe umutekano zahise zibyitambika imbere ntiyaba ikibaye.
MCN.