Leta ya Kinshasa yavuze ibyo igiye gukorera perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ni ibyo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa Kane, binyuze kuri minisitiri wayo w’ubutabera, Constant Mutamba yatangaje ko bateganya kujya kurega Paul Kagame w’u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 08/08/2024 nibwo Constant Mutamba yagiranye ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru ryo muri Kinshasa avuga ko byanze bikunze perezida w’u Rwanda ko agomba kuregwa mu rukiko mpuzamahanga rwa ICC.
Iki kikaba cyarabaye nyuma y’urubanza ubutabera bwa gisirikare bwa RDC bwakatiyemo urwo gupfa abayobozi bakuru ba AFC barimo Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga n’abandi nyuma y’uko urwo rukiko rwabahamije ibyaha birimo ibyo mu ntambara.
Iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kigize igihe gishinja u Rwanda ibirego byo mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko kivuga perezida Paul Kagame.
Nk’uko minisitiri Constant Mutamba yabyiganiye itangaza makuru i Kinshasa yavuze ko RDC iteganya kurega Paul Kagame mu rukiko rwa ICC ndetse kandi ashimangira ko mu gihe uru rukiko rwo kwanga ku mukurikirana iki gihugu cya RDC cyahita cyivana mu masezerano ya Roma.
Ati: “Umuyobozi w’u Rwanda Kagame turi gukora ibishoboka, tugiye kumurega muri ICC. Bizaba ari ubwa Gatatu RDC ireze abantu bakoze ibyaha bikomeye byakorewe mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Kagame by’umwihariko ni we uzaba uwa mbere kandi CPI nitamukurikirana tuzasaba umukuru w’igihugu akanaba umugaba wikirenga w’ingabo kwivana mu masezerano ya Roma.”
Gusa, n’ubwo RDC iteganya kurega Paul Kagame muri ICC u Rwanda rusanzwe rutabarizwa mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Roma yo mu 2002 ashyiraho ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi.
Ibi bivuze ko urwo rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha Umunyarwanda uwo ari we wese.
MCN.