Abaperezida bazitabira umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame bamenyekanye.
Abakuru b’ibihugu maze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kurahira kwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni abagera kuri 22, aba bakaba binganjemo abo muri Afrika n’ubwo batarimo perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye.
Umuhango nyirizina wo kurahira kwa perezida Paul Kagame, uzaba ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, aho azarahirira gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri mbere. Uyu muhango uzabera kuri stade amahoro i Remera.
Ni nyuma yuko atsinze amatora yo ku wa 15/07/2024, ku majwi 99.18%.
Muri aba bakuru b’ibihugu bazitabira uriya muhango ntibarimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bikaba bijanye no kuba ibi bihugu bayoboye bidacana uwaka n’u Rwanda.
Rero, abamaze kumenyekana ko bazitabira ibyo birori, ku ikubitiro harimo Andry Rajoelina wa Madagascar wabyemeje biciye muri perezidansi y’igihugu cye na Wavel Ramkalawani wa Seychelles.
Hari kandi Dr William Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazabille, Gen Mamadou Doumbouya wa Guinée-Cnakry, Gen Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Faustin-Archange Tuadéra wa Repubulika ya Centrafrique na Philippe Nyusi wa Mozambique, nk’uko byemejwe na Jeunne Afrique.
Ndetse kandi na Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopian, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, Salva kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, Gen Abdel Fattah Al-Burhane wa Sudani, umwami Mswati lll wa Eswatini, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Hakainde Hichilema wa Zambia na Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe.
N’abandi barimo Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umaro Sissoco Embaló wa Guinnée-Bisau na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo nabo bazaba bari i Kigali mu Rwanda.
Nguko uko bimeze kubamaze kumenyekana bazitabira umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
MCN.