Mu gihe Abanyamulenge bari mu bihe byo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, uyu munsi muri Uganda bibutse abakinyi.
Habaye umukino w’amaguru wa bereye i Mbarara uhuje ikipe yavuye i Kampala aho yahuye n’iya Mbarara, bikaba byakozwe mu rwego rwo kw’ibuka abakinyi b’Abanyamulenge baguye mu Gatumba ahagana mu mwaka w’ 2004 mu gihugu cy’u Burundi.
Mbere y’uko uyu mukino utangira igihe c’isaha ya saa kenda z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024 ku masaha yo muri Uganda, aba bakinyi ba FC Mbarara na FC Kampala, babanje gukora umuhango wo kunamira abakinyi b’Abanyamulenge baguye mu Gatumba. Ni umuhango wayobowe na perezida wa Mutualite y’Abanyamulenge i Mbarara, Mine Frank.
Uyu mukino wahuje FC Mbarara na FC Kampala, wamaze umwanya ungana n’iminota 90, byarangiye intsinzi yegukanwe na FC Mbarara, ku gitego cyastinzwe n’umukinyi wicamamare bwana Ndayishimiye.
Iki gitego cyastinzwe mu gice cya kabiri nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe n’Abanyembarara.
Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, bapfuye mu ijoro ryo ku itariki ya 12/08/2004 rishira ku itariki ya 13/08/2004.
Umuhango nyirizina wo kw’ibuka aba baguye mu Gatumba uzaba tariki ya 13/08/2024, aho Abanyamulenge bari hirya no hino ku isi, ndetse n’inshuti zabo bazibuka aba benewabo bishwe bazira ubwoko bwabo. Bivugwa ko hishwe abantu 165, kandi ko bishwe n’igisirikare cya FNL ya Agatho Rwasa.
Kugeza ubu abatungwa agatoki gukora ubwo bwicanyi ntibaragezwa imbere y’ubatabera.
MCN.