Inzara iravuza ubuhuha mu makambi y’impunzi y’Abanye-Kongo, ari mu gihugu cy’u Burundi.
Ni bikubiye mu butumwa impunzi y’Umunye-kongo, uri mu gihugu cy’u Burundi mu nkambi ya Kavumu, aho yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News ubutumwa buvuga ko ‘akabo kashobotse’ nyuma y’uko UNHCR yo muri iki gihugu yabapokeje ubusa bw’ifu bitari uko bahoraga bayihabwa.
Ubu butumwa bwatanzwe n’iy’impunzi itashatse ko amazina ye aja hanze, ku bw’umutekano we, butangira buvuga ko “mu busanzwe impunzi imwe yahoraga ifata ibiro 12 by’ifu mu gihe ibishimbo byo, yahabwaga ibiro bitanu, ariko ko kuri none byahindutse kandi ko byahise bija ku kigero kiri hasi cyane.
Nk’uko yakomeje abisobanura, n’uko mur’iy’i minsi impunzi ziri guhabwa ikiro kimwe cy’ifu ku muntu, naho ku biharage agafata igice c’ikiro, kandi uwabihawe agategekwa ku birya mu gihe c’iminsi 30.
Ibi byatumye inzara iba nyinshi bamwe muri izi mpunzi z’Abanye-kongo bakaba bari gushaka iyo berekeza, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Ibi ntibyabaye gusa mu nkambi y’impunzi ya Kavumu, kuko uwatanze aya makuru yavuze ko biri gukorwa mu makambi yose aherereye mu gihugu cy’u Burundi. Ni mu gihe iki gihugu kiri mu bibazo by’ubukene ahanini buva ku kubura igitero ni bikomoka kuri peteroli, ndetse kandi iki gihugu gifite ibibazo byo kubura amadevise n’ibindi.
Inkambi ya Kavumu iherereye mu Ntara ya Cankuzo, ikaba ibarirwamo impunzi ibihumbi 18. Abenshi muri iz’impunzi bahunze bava mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Si mpunzi zonyine zivugwamo inzara mu gihugu cy’u Burundi, kuko no mu magereza inzara ngwirimo guca ibintu kandi ikaba ivugwa mu ma gereza yo hirya no hino muri iki gihugu.
Mu makuru aheruka gushirwa hanze n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ushinzwe gutabariza Abarundi bari mu kaga, yavugaga ko abafunzwe ko bari guhabwa igikombe kimwe cy’ifu, ku muntu umwe, kandi bikaba bitegetswe ko akirya mu minsi ibiri.
Ibi byose bikaba biri kuva ku bukene budasanzwe buri muri iki gihugu cy’u Burundi.
MCN.