Umuryango wa SADC wongeye kugira ibindi wemeranyaho birimo n’intambara ibera muri RDC.
Ni mu nama igira iya 44 y’uyu muryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo, yeteranye ku munsi w’ejo tariki ya 17/08/2024, iteranira i Harare mu gihugu cya Zimbabwe, muri iyi nama yigiwemo ko uyu muryango ugomba gukomeza gushigikira RDC mu mirwano ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Umuryango wa SADC usanzwe warohereje ingabo zayo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zageze muri ibyo bice ahagana mu mpera z’u mwaka ushize.
Izi ngabo zirimo iza vuye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Muri iki gihugu cya RDC, ziriyo mu rwego rw’ubutumwa bwo gufasha igisirikare cyayo ku rwanya umutwe wa M23.
Gusa nk’uko byagiye bitangazwa n’ibitangaza makuru byinshi, nuko izi ngabo nta kintu zigeze zihindura mu butumwa zirimo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC, kuko M23 igikomeje gufata ibindi bice, aho no muri iki cyumweru turimo yambuye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ribarizwamo na SADC ibice byinshi byo muri Grupema ya Binza.
Mu itangazo uyu muryango wa SADC washize hanze, nyuma y’uko barangije iyi nama igira iya 44, rivuga ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira leta ya Kinshasa mu ntambara irimo, kandi ko iza yishyigikira mu buryo bwa gisirikare, muri dipolomasi ndetse no muri politiki.
Sibyo byonyine byavugiwe muri iyi nama kuko na perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ari nawe wakiriye iyi nama yashimiye uyu muryango wa mubaye hafi mu gihe amahanga yotsaga igitutu uyu muryango wa SADC kugira ngo uhe akato iki gihugu cye.
Mnangagwa yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafatiye iki gihugu ibihano by’u bukungu, binashyiraho igitutu ku bihugu bigize umuryango wa SADC ngo bitererane igihugu cye ariko bikomera ku masezerano y’umuryango.
Yagize ati: “Nejejwe no kubashimira by’umwihariko mwese ku myaka myinshi y’ubufatanye, inkunga n’umubano ntamakemwa mwagiranye n’igihugu cya Zambabwe. Ibi byaturutse ku bihano bidafite ishingiro byafatiwe igihugu cyacu cya Zimbabwe.”
Yakomeje agira ati: “Tuzi neza ko hari igitutu mu buryo butandakanye mwagiye mushyirwaho ngo mudutere umugongo ariko mwakomeje kuba indahemuka nko mu bihe by’intambara z’ubwigenge bwacu aho igikomere cy’ubumwe cyari nk’icya bose.”
SADC yashinzwe mu 1992, kuri ubu igizwe n’ibihugu 16.
Uyu muryango wagiye uba hafi ya Zimbabwe mu bihe bikomeye cyane cyane ubwo ubutegetsi bwa Robert Mugabe wahoze ayiyoboye, bwafatirwaga ibihano n’amahanga buzira kwambura ubutaka abazungu.
Muri iyi nama kandi habaye guhindura ubuyobozi bwa SADC, aho perezida Mnangagwa yasimbuye bwana João Lourenço wa Angola ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango. Nyuma Mnangagwa yashimye kandi ahamya ko azaharanira gushyira mu bikorwa imishinga n’ubufatanye bw’ibihugu bigize SADC.
MCN.