Perezida Paul Kagame, yagiriye inama abayobozi bahora mu manama ntibakore inshingano zabo.
Ni byo perezida Paul Kagame yatangaje none tariki ya 19/08/2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma y’iki gihugu.
Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu, yasabye abayobozi kurangwa n’ubushake bwo gukora kuko byabageza kuri byinshi.
Yagize ati: “Mugomba kugira ubushake bwo kugera ku bintu vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka. Ibishoboka n’ibidashoboka ntibivange ngo byose bihagarare. Kandi buriya tugomba kwihutisha ibintu tutabyangije kandi birashoboka, niko bikwiye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande.”
Kagame kandi yashimangiye ko ibyo aba saba ari ibishoboka.
Ati: “Abantu ntabwo turi ibitangaza, ntabwo twakora ibidashoboka. Ibyo mvuga, ibyo dusaba ni ibishoboka, ntabwo mbaza umuntu uwo ari we wese ibidashoboka.”
Yanenze kandi abayobozi bahora mu nama bityo bakabura umwanya wo kwita ku nshingano zabo.
Ati: “Inama muhoramo nayobewe icyo ikora. Ngashaka abantu, bakambwira ngo bari mu nama, igitondo n’umugoroba, ndetse ikindi gitondo na kongera kugira uwo mpamagara akambwira ngo bari mu nama, na kongera no kumugoroba nuko. Ibyo mugira mu nama mu bikora ryari?”
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bagira gahunda aho guhora mu nama.
Ati: Reka nongere mbagire inama, niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekerezeho. Nusanga ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranye utya kandi iyo nama iri butware iminota 30 wenda, cyangwa ntirenze isaha kandi uvanemo iki, ndashakamo iki, abaje mu nama bose ndavuga ibitekerezo byabo, biguhe gufata umwanzuro.”
Yasabye kandi abayobozi kutirara ahubwo bagaharanira iterambere ry’igihugu.
Ati: “Ibihe bishize twakoranye imirimo itandukanye kandi byinshi byiza byagezweho, nta gushidikanya. Niba abayobozi bakorera igihugu bagera ku bintu byinshi, kandi byiza, ntabwo ari gihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyishimo ngo uhere aho ndetse habe haba ikibazo cyuko ibyo abantu bashimaga bibe basubira inyuma kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, wowe wishimye urangije wigira ku bindi. Ubu ni ukubaka.”
Abayobozi barahiye uyu munsi ni abaminisitiri 21, harimo n’abanyamabanga ba leta 9 ndetse n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB.
MCN.