Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyihishe inyuma ya ESPN, yise perezida Paul Kagame w’u Rwanda umunyagitugu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 21, 2024
in Regional Politics
0
Icyihishe inyuma ya ESPN, yise perezida Paul Kagame w’u Rwanda umunyagitugu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyihishe inyuma ya ESPN, yise perezida Paul Kagame w’u Rwanda umunyagitugu.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Mu minsi ishize u Rwanda rwagabweho ibitero by’amagambo binyuze mu itangazamakuru rya ESPN, ariko birangira u Rwanda rubipfubije.

Mu busanzwe ESPN ni icicyaro gikuru cy’ikinyamakuru gikomeye mu by’imikino, bivuze Entertainment and Sports Programming Network. Iki cyicyaro giherereye m’u Burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gace kitwa Connecticut.

Ahagana tariki ya 26/07/2024 nibwo itsinda ry’iki gitangaza makuru gikomeye ku isi ryari rimaze amezi icumi n’abiri rikora ikiganiro gicukumbuye cy’iminota 28:58, biza kurangira bagishize ku mugaragaro, aho cyari mu ijwi ry’umwe mu banyamakuru bacyo witwa Mark Fainaru-Wanda.

Ukurikiye neza iki kiganiro usanga kigabuyemo ibice bitandatu.

Mu gice cyaco cya mbere bashakaga guhangana n’amamiliyari y’amdolari u Rwanda ruhanganiyemo n’ibihugu bikomeye ku Isi, nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa Canada n’ibindi. Hakiyongeraho abashoramari nka Grant Henry Hill, Joakim Simon Noa, Forest Steven Whitaker aho ushyiziho n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Hussein Obama, tudasize kandi ibigo bikomeye nka ESPN, Canal+ Afrique, Arryadia na Televisiyo Tunisienne byo n’ibindi byinshi ubu biri mu ntambara y’ubutita mu bukungu bushingiye ku kintu gikomeye.

Amagambo yari muri iki kiganiro, abagikoze bayise NBA Rwanda and Sportswashing. Ibi bikaba bisobanura ikintu kinini muri politiki kuburyo binacunzwe nabi byasenya byinshi.

Mu buryo bw’ubusobanuro bwa politiki, sportswashing bivuga gukoresha imikino mu nyungu za politiki. Mu 1993, kaminuza ya Manchester n’umwanditsi Lincoln Allison bakusanyije abashakashatsi hamwe, mu rwego rwo kugira ngo bagenzure ingeso abanyapolitiki bari bamaze igihe biharaje yo gukoresha imikino nk’igikoresho cyo kuyobya rubanda.

Abo bahanga baje gukora inyandiko bandika igitabo bacyita “The changing politics of sports (guhindura politiki ya siporo).”

Muri icyo gitabo bavuze ko abantu nka Adolph Hitler bahinduye imikino igikoresho cyo kuyobya rubanda, hagati mu 1936 ko kandi yakoresheje imbaraga zose atumira imikino ya Olympic iza kubera i Berlin mu Budage maze abanyaburayi bose bajyayo, ibyari imikino abihindura icengezamatwara n’iyamamaza myumvire y’ubunazi nu rwango ku bayahudi.

Rero, aba nabo bakoze iki kiganiro bashaka gusa n’abemeza ko u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ngo baba bari kugirana imikoranire na NBA kugira ngo bahindure imitekerereze y’abatuye ku si yose.

Banakusanyirije hamwe abatangabuhamya nka ba Madam Ingabire Victoire na Elizabeth Shackleford kuburyo bamaze umwaka wose begeranya amakuru. Icyo bashakaga nuko u Rwanda rutagomba gukomeza gukorana na NBA rwamamaza Visit Rwanda ndetse banasaba ko ishoramari ryaryo mu mikono iri kubyara inyungu ya Basketball African League/BAL, ryahagarara.

Ababicungira hafi nabo bemeza ko ibi byose birimo politiki iri kurwego ruhanitse abantu batigeze bamenya, hakaba harimo inyungu z’amafaranga akayabo ndetse n’ibindi byahishwe amaso y’abakomeye benshi.

Cyobikoze perezida Paul Kagame yaje kubitangaho igisubizo kigufi, aho yagize ati: “Ibi byose ni imigambi itagize icyo igeraho. Byabaye igihe kirekire cyane. Kandi bizakomeza! Baragayitse peee.”

Ndetse kandi na Yolande Makolo, umuvugizi w’u Rwanda, iki kiganiro kikimara gusohoka yakivuzeho, agira ati: “Rero, aba banenga ntabwo bagerageza gusa kutubuza inyungu z’ubukungu duterwa n’imikino mpuzamahanga, ahubwo banagerageza kugoreka imbaraga zacu zo kugera ku bumwe bw’imibereho.”

              MCN.
Tags: ESPNIbyihishe inyumaNBA
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
I Masisi haramukiye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za RDC.

I Masisi haramukiye imirwano ikaze hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?