Icyihishe inyuma ya ESPN, yise perezida Paul Kagame w’u Rwanda umunyagitugu.
Mu minsi ishize u Rwanda rwagabweho ibitero by’amagambo binyuze mu itangazamakuru rya ESPN, ariko birangira u Rwanda rubipfubije.
Mu busanzwe ESPN ni icicyaro gikuru cy’ikinyamakuru gikomeye mu by’imikino, bivuze Entertainment and Sports Programming Network. Iki cyicyaro giherereye m’u Burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gace kitwa Connecticut.
Ahagana tariki ya 26/07/2024 nibwo itsinda ry’iki gitangaza makuru gikomeye ku isi ryari rimaze amezi icumi n’abiri rikora ikiganiro gicukumbuye cy’iminota 28:58, biza kurangira bagishize ku mugaragaro, aho cyari mu ijwi ry’umwe mu banyamakuru bacyo witwa Mark Fainaru-Wanda.
Ukurikiye neza iki kiganiro usanga kigabuyemo ibice bitandatu.
Mu gice cyaco cya mbere bashakaga guhangana n’amamiliyari y’amdolari u Rwanda ruhanganiyemo n’ibihugu bikomeye ku Isi, nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa Canada n’ibindi. Hakiyongeraho abashoramari nka Grant Henry Hill, Joakim Simon Noa, Forest Steven Whitaker aho ushyiziho n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Hussein Obama, tudasize kandi ibigo bikomeye nka ESPN, Canal+ Afrique, Arryadia na Televisiyo Tunisienne byo n’ibindi byinshi ubu biri mu ntambara y’ubutita mu bukungu bushingiye ku kintu gikomeye.
Amagambo yari muri iki kiganiro, abagikoze bayise NBA Rwanda and Sportswashing. Ibi bikaba bisobanura ikintu kinini muri politiki kuburyo binacunzwe nabi byasenya byinshi.
Mu buryo bw’ubusobanuro bwa politiki, sportswashing bivuga gukoresha imikino mu nyungu za politiki. Mu 1993, kaminuza ya Manchester n’umwanditsi Lincoln Allison bakusanyije abashakashatsi hamwe, mu rwego rwo kugira ngo bagenzure ingeso abanyapolitiki bari bamaze igihe biharaje yo gukoresha imikino nk’igikoresho cyo kuyobya rubanda.
Abo bahanga baje gukora inyandiko bandika igitabo bacyita “The changing politics of sports (guhindura politiki ya siporo).”
Muri icyo gitabo bavuze ko abantu nka Adolph Hitler bahinduye imikino igikoresho cyo kuyobya rubanda, hagati mu 1936 ko kandi yakoresheje imbaraga zose atumira imikino ya Olympic iza kubera i Berlin mu Budage maze abanyaburayi bose bajyayo, ibyari imikino abihindura icengezamatwara n’iyamamaza myumvire y’ubunazi nu rwango ku bayahudi.
Rero, aba nabo bakoze iki kiganiro bashaka gusa n’abemeza ko u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ngo baba bari kugirana imikoranire na NBA kugira ngo bahindure imitekerereze y’abatuye ku si yose.
Banakusanyirije hamwe abatangabuhamya nka ba Madam Ingabire Victoire na Elizabeth Shackleford kuburyo bamaze umwaka wose begeranya amakuru. Icyo bashakaga nuko u Rwanda rutagomba gukomeza gukorana na NBA rwamamaza Visit Rwanda ndetse banasaba ko ishoramari ryaryo mu mikono iri kubyara inyungu ya Basketball African League/BAL, ryahagarara.
Ababicungira hafi nabo bemeza ko ibi byose birimo politiki iri kurwego ruhanitse abantu batigeze bamenya, hakaba harimo inyungu z’amafaranga akayabo ndetse n’ibindi byahishwe amaso y’abakomeye benshi.
Cyobikoze perezida Paul Kagame yaje kubitangaho igisubizo kigufi, aho yagize ati: “Ibi byose ni imigambi itagize icyo igeraho. Byabaye igihe kirekire cyane. Kandi bizakomeza! Baragayitse peee.”
Ndetse kandi na Yolande Makolo, umuvugizi w’u Rwanda, iki kiganiro kikimara gusohoka yakivuzeho, agira ati: “Rero, aba banenga ntabwo bagerageza gusa kutubuza inyungu z’ubukungu duterwa n’imikino mpuzamahanga, ahubwo banagerageza kugoreka imbaraga zacu zo kugera ku bumwe bw’imibereho.”
MCN.