Minisiteri y’ubutabera muri RDC yatangaje icyo irigukorera wa mu Lt Gen uheruka gukora ibigayitse muri Kamina
Bikubiye mu byo Minisiteri y’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ya menyesheje urugaga rw’abavoka ko Lt Gen Jean Claude Kifwa wagaragaye atoteza mugenzi wabo, ubutabera bwatangiye ku mukurikirana.
Ahagana tariki ya 19/08/2024, abanyamategeko bakorera mu ntara ya Haut-Lomami bahuriye ku rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Gombe i Kinshasa, mu gisa n’imyigaragambyo, bandikira ubushinjacyaha bwa gisirikare babusaba gukurikirana Lt Gen Kifwa usanzwe ari umuyozi w’ikigo cya gisirikare cya Kamina.
Ibi, abanyamategeko babisabye, nyuma yuko ku mbuga nkoranya mbaga hasakaye amashusho agaragaza abasirikare bahagarikiwe na Lt Gen Kifwa barimo batoteza bwana Me Kabwende, bamubwira kurira ijeep. Muri video yagiye hanze ibigaragaza, ubona abasirikare ba Kifwa barimo ku mukubitagura, undi nawe atakamba ngo ba mugirire impuhwe.
Perezida w’urugaga rw’abavoka, Me Mourice Kanyama, yatangaje ko mu gihe umunyamategeko umwe ahohotewe, n’abandi bose baba bahohotewe.
Yagaragaje ko abavoka ari abantu bafite agaciro kuko baharanira uburenganzira bwa bose kugeza ku mukuru w’igihugu.
Yagize ati: “Twizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo. Ntabwo tuzi ibizaba ariko byibuze, kandi twashyikirije kopi ubuyobozi bwose bw’igihugu kugira ngo bugire icyo bubikoraho, tubone umunyamategeko n’ubutabera muri rusange bisubizwa agaciro.”
Minisiteri y’ubutabera, mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya minisiteri ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22/08/2024, isobanura ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye gukurikirana Lt Gen Kifwa, kandi ko yizeza ko izakora ibishoboka kugira ngo ubutabera butangwe.
Ibya Gen Kifwa akurikiranyweho birimo gutoteza no gukora ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwa muntu.
MCN.