Leta ya Tunisia iravugwamo impinduka mu gihe haburaga iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe.
Perezida wa Tunisia, Kais Said yashyizeho Leta nshya irimo abaminisitiri 19 bashya barimo na minisitiri w’intebe mushya, mu gihe haburaga ukwezi ni gice ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.
Muri aba baminisitiri bashya bashyizwe muri Guverinoma ya perezida Kais Said, barimo uw’umutekano , ushinzwe ububanyi n’amahanga, ndetse na minisitiri w’ubukungu.
Amatora y’umukuru w’igihugu w’iki gihugu cya Tunisia yari ateganyijwe kuba ku itariki ya 06/10/2024.
Mu bahawe imyamya, barimo Khaled wagizwe minisitiri w’umutekano, mu gihe bwana Muhamed Ali Nafti yagizwe minisitiri w’ubabanye n’amahanga, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu.
Iri tangazo rinavuga kandi ko Kamel Maddouri, wari usanzwe ari minisitiri w’ubanye n’amahanga yagizwe minisitiri w’intebe asimbuye Ahmed Hachani wari umaze igihe gito ahawe izo nshingano.
Iki gihugu, muri iyi minsi cyugarijwe n’ibibazo birimo ibura ry’umuriro, amazi ndetse n’ibura ry’imiti udasize ibindi bikorwa remezo bitandukanye bibuze kurugero ruhanitse, nk’uko byavuzwe n’ibitangaza makuru byinshi birimo na Reuters.
Ibi bitangaza makuru byavuze kandi ko Perezida w’iki gihugu yaba afite ubwoba ko abaturage batakimufitiye icyezere cyo kongera ku mutorera indi manda, ngo bikaba biri mu byatumye ahindura Guverinoma.
MCN.