Hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.
Ni bikubiye mu byatangajwe na minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko mu igenzura ry’insengero rimaze iminsi rikorwa hari inyubako 336 zisengerwamo basanze zimaze zitakomeza gukorerwamo ibikorwa by’amasengesho zikaba zigomba gukurwaho.
Iri genzura ry’insengero ryakozwe mu gihugu, ryageze ku nzu zisengerwamo 14094, zikoreshwa n’amadini atandukanye n’insengero, risiga izirenga 9000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu kiganiro imboni cya RBA yatangaje ko hari insengero zigera kuri 600 basanze zitagomba gufungurwa harimo n’izingomba gusenywa kuko zubatswe ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati: Ibi ntitubikora twihishye kuko tuba turi kumwe nabashinze izi nsengero. Kandi ubwabo baravuga ati umuti iyi nzu ni ukuyisenya.”
Yahamije ko mu gihe urusengero rw’ubatswe ahantu abantu badashobora gutura igomba gusenywa.
Ati: “ntabwo wambwira ngo ejo urongera uyivugurure wongere uhakorere, ntabwo bishoboka.”
Yanagaragaje ko hari nsengero zitazafungurwa kuko basanze ari iz’amadini yanditse ariko ba nyirayo bagendana ibyangombwa byayo mu mufuka, bagakodesha inzu yari isanzwe ikoreshwa mu kwakira inama, iduka n’ibindi bikorwa bigahindurwa insengero, mu gihe baba bahavuye zigakoreshwa ibindi.
Ati: “Ntabwo wavuga ngo mfite itorero ridafite ahantu rikorera, ibyangombwa mbigendana mu mufuka nkaza ngakodesha inzu ikorerwamo ibindi bintu.”
Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko gufunga insengero bitavuze gufunga idini kuko rishobora kuba ari rimwe rifite inzu zisengerwamo nyinshi, bityo hashobora gufungwa imwe izindi zikomeje gukora.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko mu mpera z’u mwaka ushize, rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryarangiye mu kwezi kwa Cyenda umwaka w’ 2023.
Iryo tegeko ryateganyaga ko bashoboye kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi yarangiye mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize.
Mu kwezi kwa Gatanu 2024 kandi ngo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwandikiye abayobozi b’amadini bose ibasaba impapuro zerekana ku bayayobora n’urwego rw’amashuri bafite ariko bose ntibashobora.
Ubutayu 110 bwafunzwe burundu.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu gihe cyo kugenzura insengero hari n’ahandi hantu harenga 110 basanze abaturage basengera mu misozi, mu vumo, ku masumo y’amazi, mu myobo n’ahandi ndetse bamwe bakahakubitirwa n’inkuba.
Ati: “Murabizi ko hari Abanyarwanda benshi wabonaga basengera ahantu henshi, mu misozi ahantu hari amasumo y’amazi, mu buvumo, hari ibitare ari byo twitaga ubutayu, ni byinshi bidafite n’ikintu na kimwe cy’umutekano kihabera ukumva ngo inkuba yakubise abantu batanu, yabakubitiye mu biti wajya kureba ugasanga ni abantu bari bagiye gusengerayo ari ahantu hateye ikibazo.
Avuga ko bumvikanye ko aho hantu hafungwa kubera ko aho hantu nta mpamvu y’uko abantu bajya kuhakorera ibikorwa by’amasengesho kuko nta kintu gishobora kurinda abantu aho ngaho. Nta mazu ahari, ni ahantu abantu bahurira, ni mu myobo.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaye ko nibura Abanyarwanda 390000 batagira idini, Abakristo Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40%, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.
MCN.