Perezida wa Kenya yagize icyavuga ku nama igiye guhuza Afrika n’u Bushinwa.
Ku mu goroba w’ejo hashize tariki ya 03/09/2024, perezida William Ruto wa Kenya yageze i Beijing mu Bushinwa ahagiye kubera i nama ihuza Afrika n’iki gihugu cy’u Bushinwa.
Abinyujije kurukuta rwe rwa x, perezida William Ruto yavuze ko muri iyi nama yitabiriye ‘igaragaza amahirwe ya Afrika mu gukomeza guha imbaraga imikoranire yayo n’u Bushinwa.’
Uyu mukuru w’igihugu cya Repubulika ya Kenya, yanavuze ko “mu myaka yatambutse u Bushinwa bwakomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere mu kuzamura ibikorwa remezo byo muri Afrika.”
Yakomeje avuga ko biteguye kuzakomeza guha imbaraga iyo gahunda y’iterambere bahabwa n’u Bushinwa.
Biteganijwe ko iyi nama itangira none ku itariki ya 04/09/2024, aho impande zombi baza kuganira ku mikoranire y’u Bushinwa na Afrika mu iterambere ry’ingufu n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Tubibutsa ko iyi nama igiye kubera i Beijing mu Bushinwa na perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ya yitabiriye.
MCN.