• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abaminisitiri babiri i Kinshasa basabiwe gutabwa muri yombi.

minebwenews by minebwenews
September 4, 2024
in Regional Politics
0
Abaminisitiri babiri i Kinshasa basabiwe gutabwa muri yombi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abaminisitiri babiri i Kinshasa basabiwe gutabwa muri yombi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasabiwe gufungwa ni minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba na Jacquemain Shabani ushinzwe minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, ni nyuma yaho imfungwa 129 ziciwe muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, niyo yatanze ubu busabe bwo guta muri yombi aba minisitiri babiri bo muri iki gihugu.

Tariki ya 02/09/2024, imfungwa zo muri gereza ya Makala zarishwe ubwo zageragezaga gutoroka. Minisitiri Shabani yasobanuye ko mu bapfuye barimo 24 barashwe n’abacunga gereza kandi ko hari abandi 59 bakomeretse.

Iyi miryango, NSCC(Nouvelle Sociéte Civile Congolaise) na RDDH-LC(Réseau des Défenseur Des droits Humains et Lutte Contre la Corruption), ibona aba baminisitiri babiri bakwiye gufungwa nk’abafite mu nshingano imfungwa n’abashinzwe umutekano barindaga gereza ya Makala.

Yasabye kandi umuyobozi wa gereza ya Makala, abashinzwe ubutasi bwa gisivile n’ubwa gisirikare ko na bo batabwa muri yombi, igaragaza ko bagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Iyi miryango ibona ko hakwiye gukorwa iperereza ryigenga, rizafasha mu kwerekana ukuri ku bwicanyi bwakorewe muri gereza ya Makala, ababugizemo uruhare bose bakagezwa mu butabera.

Minisitiri Shabani yemeje ko iyi miryango yashimangiye ko uretse abapfuye ndetse n’abakomeretse, hari abagore basambanyijwe ku ngufu ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka.

Umuryango ACA(Association Congolaise pour l’Accès a la justice) uharanira kugeza ubutabera kuri bose, ubona ko kugira ngo ibizava muri iri perereza byizerwa, leta ya RDC ikwiye gukorana n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi miryango yigenga.

        MCN.
Tags: AbaminisitiribabiriKinshasa
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Menya ibyo EU yatangaje ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Menya ibyo EU yatangaje ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?