Ibyo wa menya ku cyatumye FARDC iha gasopo Corneille Nangaa na M23.
Umuyobozi mukuru ureba intara ya Ituri ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen Johnny Luboya Nkashama, niwe wahaye gasopo Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23 amuteguza ko ingabo za RDC ziteguye guhangana n’uyu mutwe mu gihe waba ugerageza kwinjira muri iyi ntara ya Ituri.
Ibi Lt Gen Johnny Luboya Nkashama yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku baturage baturiye intara ya Ituri. Yamenyesheje Nangaa ko nta muvandimwe we n’umwe ubarizwa muri iyi ntara ya Ituri. Anashinja Nangaa guha Abanyamahanga iki gihugu cya RDC.
Yagize ati: “Mwiyumviye ubwanyu ubutumwa bwatanzwe na Nangaa. Yarababwiye ati ‘bavandimwe banjye bo muri Ituri ni muntegereze, ndenda kubageraho.’ Nangaa, nta bavandimwe ufite hano. Nta bandi bahari batari Abanyekongo n’abanya-Ituri. Urazana n’abanyamahanga hanyuma ukavuga ko uri umuvandimwe wacu? Gumana iyo ngiyo na bo.”
Ntiyarekeye aho kuko yahise anateguza M23 na Nangaa ko biteguwe muri Ituri.
Ati: “Twiteguye gusubiza ku byaba byose. Twishimiye kuba amoko yose y’abanya-Ituri bari inyuma yacu.”
AFC/M23 iragenzura ibice byinshi kandi bitandukanye byo muri Kivu Yaruguru, ndetse abayobozi bayo bakunze kugaragaza ko biteguye no kwinjira mu zindi ntara harimo n’iya Ituri.
Byumwihariko, Nangaa agize igihe asaba abavandimwe be batuye muri Ituri guhuza imbaraga na M23 bagashyira iherezo ku bwicanyi bukorwa n’ingabo za RDC n’imitwe y’iterabwoba nka ADF na CODECO.
Gusa, kuri ubu imirwano isa n’iyagabanijeho umurego hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, ni nyuma y’imirwano ikaze yagiye ibera muri Rutshuru, Masisi na Lubero mu kwezi gushize.
MCN