Byinsh wa menya kuri RDC yanze kuja mu masezerano ya Polisi y’u Bushinwa yitwaje u Rwanda.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze kujya mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Bushinwa n’urwego ruhuza Polisi zo mu Bihugu 14 biri mu muryango wa Afrika y’i Burasirazuba.
Uyu muryango witwa Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (Eapcco).
Ubwo u Bushinwa bwateguraga inama y’ubufatanye na Afrika (Fococ) yabereye i Beijing kuva tariki ya 04 kugeza tariki ya 06/09/2024, bwari bwiteguye gutangiza ubufatanye na Polisi yo muri ibi Bihugu.
Leta y’u Bushinwa yiyemeje kujya igirana inama zihoraho n’abaminisitiri n’abo mu ihuriro ry’abaminisitiri n’abo mu ihuriro ry’abayobozi bo muri Polisi yo mu Bihugu bya Afrika y’i Burasirazuba 14(Eapcco).
Ibi u Bushinwa bwabitanzeho ubusobanuro, binyuze kuri minisitiri w’iki Gihugu, aho yavuze ko ibiganiro ku rwego rw’abaminisitiri n’abapolisi bizajya bibaho birebana no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka no kubaka ubushobozi bwa Polisi muri ako karere.
Kugira ngo ubu bufatanye bushoboke, byabaye ngombwa ko leta y’u Bushinwa igirana amasezerano na guverinema z’ibihugu byo muri aka karere by’itabiriye Focac.
Minisitiri w’umutekano w’imbere wa RDC wari mu Bushinwa , Jacquemain Shabani, yatangaje ko guverinema y’igihugu cyabo yanze gusinya kuri aya masezerano bitewe n’uko ngo ibihugu byo muri Afrika y’i Burasirazuba byanze kwamagana u Rwanda.
Impamvu minisitiri Shabani avuga ko ibi Bihugu byagombaga kwamagana u Rwanda ni uko Kinshasa irushinja kugaba ibitero muri iki Gihugu, nk’uko RDC ihora ivuga ko u Rwanda rwitwaza M23 rukagaba ibitero mu Burasirazuba bwa RDC, ibyo u Rwanda rwagiye rutera utwatsi, rugasobanura ko nta ngabo zarwo zagiye RDC, kandi ko rudashobora kwivanga mu makimbirane areba Abanyekongo.
Minisitiri Shabani asobanura ko nyuma yo kwanga gusinya kuri aya masezerano areba ibihugu by’akarere guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahisemo kugirana n’iy’u Bushinwa amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi , u Bushinwa na RDC.
Muri iyi nama yamaze iminsi itatu ibera i Beijing, hitabiriye ibihugu 53 byose byo muri Afrika havuyemo Eswatini ishyigikiye ubwigenge bwa Taiwan idacana uwaka n’u Bushinwa. Ibitarahagarariwe na ba perezida, byahagarariwe n’abaminisitiri.
MCN.