Umugabo w’umuherwe yahishuye igihe azajyana abantu ku mu bumbe wa Mars.
Ni Elon Musk watangaje ko mu myaka ine iri imbere hatagize igihinduka ikigo abereye umuyobozi cya SpaceX kizohereza abantu ku mu bumbe wa Mars, bikazaba ari ntangiriro yo kuba umuntu yabasha kubakayo imijyi no kuhatura.
Abanyabwenge mu by’ubumenyi bw’isanzure bemeza ko umubumbe wa Mars ari wo wegereye Isi kurusha indi kuko uri mu ntera ya Kirometero miliyoni 54.7.
Uyu muherwe w’umunyamerika, Eron Musk yahamije ko ikigo cye cya SpaceX kizohereza icyogajuru kuri Mars kitarimo abantu mu myaka ibiri iri mbere, nyuma kikazoherezayo abantu.
Yagize ati: “Izo zizaba ari ingendo zitarimo abantu zo kugerageza kureba ko guhagarara kuri Mars bishoboka ntihagire ikiguhungabanya.”
Yavuze ko nyuma y’aha nibikomeza kugenda neza ingendo zo kujya kuri Mars zizakomeza, kuburyo mu myaka 20 iri imbere uyu mubumbe uzaba umaze kubakwaho imijyi ihamye, bikazanatanga amahirwe yo kuba abantu batazaba bagifite amahitamo yo kuba ku Isi gusa.
Musk yavuze ko kugira ngo umuntu ageze toni imwe y’ibintu kuri Mars bisaba miliyari y’amdolari, ariko ngo bikwiye kugabanyuka ku buryo toni imwe igerayo bitwaye ibihumbi 100$ kugira ngo hazubakweho imijyi yihagije.
Yanavuze kandi ko ikoranabuhanga rikeneye kunozwa inshuro ibihumbi 10 kugira ngo ibi bigerweho, kandi ko nubwo bikomeye cyane ariko bishoboka.
Byanavuzwe kandi ko Elon Musk ashingira icyizere ku kuba icyogajuru cya Starship cyarageze mu isanzure kigasoza ubutumwa bwacyo, kikagaruka kandi ngo gifite ubushobozi bwo kujya ku kwezi no kuri Mars gitwaye abantu n’imizigo.
Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, Musk yavuze ko ari mu migambi yo kuzajyana kuri Mars nibura abantu miliyoni 1 ku buryo bakubakayo imijyi.
MCN.