Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Imyitwarire y’ingabo za RDC mu Minembwe irakemangwa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 10, 2024
in Regional Politics
0
Imyitwarire y’ingabo za RDC mu Minembwe irakemangwa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imyitwarire y’ingabo za RDC mu Minembwe irakemangwa.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Ni bikubiye mu ibarua umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile yo muri Minembwe, Ruvuzangoma Saint-cadet yashize hanze ku itariki ya 07/09/2024, aho ishinja Ingabo za Leta ya Kinshasa ziri mu Minembwe kugira imyitwarire idahwitse ibangamira uburenganzira bw’abaturage bo muri aka karere ko mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Iyi barua igaragaza ko Colonel Lwamba J.Pierre ureba brigade ya 21 y’ingabo za FARDC mu Minembwe, we n’abasirikare be bakomeje kurangwa n’ibikorwa byibasira nabi abasivile bo muri aka gace.

Mubyo bavuga, harimo ko bata muri yombi aba basivile buzira impamvu, kubashyiraho iterabwoba ndetse no kubakangisha ku bica.

Batanze urugero rwa vuba, bavuga ko ku itariki 16/08/2024, Umushumba Katoshi Mukwezi yatawe muri kasho(afungirwa muri kontineri), azira ko atakiriye Colonel Lwamba ubwo yageraga mu Minembwe, kandi abwibwa ko mukuza kwakira uyu musirikare mukuru yagombaga kuba yaraje yitwaje ibahasha irimo amafaranga.

Bityo, agashinjwa ko kuba ataraje kwakira uyu Colonel, ngo bigaragaza ko akorana byahafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michelle. Twirwaneho niyo irwanirira abaturage ba Banyamulenge.

Iyi barua ikomeza ivuga ko umukozi w’Imana Katoshi Mukwezi, uvuka mu bwoko bw’Abashi ariko ukorera umurimo w’Imana mu Minembwe Centre, yaracunagujwe ubwo yari afunzwe, ndetse ngo byageraga aho bamupfukama munda ari nako yakubitwaga imigeri n’ibipfunsi, ngo nubwo nyuma yaje kurekurwa.

Usibye ibyo, abachefs n’abaturage nabo barahohoterwa kandi bagashirwaho iterabwaba n’izi ngabo za FARDC zikorera muri ibi bice byo muri Komine ya Minembwe.

Sosiyete sivile ikaba yamaganye ubwo bugizi bwa nabi bukorerwa abasivile kandi bukozwe n’Ingabo zo muri brigade ya 21.

Isaba kandi ko inzego za Leta n’iza gisirikare kwihutira gukemura iyi myifatire mibi y’ingabo za RDC muri Minembwe.

Ku rundi ruhande, ibitero bya Maï Maï biri kuvugwa muri Bikarakara mu birometero bike uvuye muri centre ya Minembwe, hari n’amakuru avuga ko brigade ya 21 ikorera mu Minembwe ishigikiye Maï Maï kugaba ibi bitero mu Banyamukenge. Kimweho Yakutumba waje ayoboye aba barwanyi ntakiriko avuga rumwe n’abaturage ba Rugezi.

Bikavugwa ko ibyo bitero bishobora kudakorwa mu gihe Maï Maï yakomeza kutumvikana hagati yabo. Nubwo biruko si ubwa mbere Fardc ishinjwa gushyigikira abarwanyi ba Maï Maï kuko no mu bitero byo ha mbere yashinjwaga gukorana byahafi na Wazalendo.

           MCN.
Tags: CentreFardc ishinjwaKugira imyitwarire mibiMinembwe
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cya Israel cyagabye igitero gikaze muri Siriya, kigwamo abantu benshi.

Igisirikare cya Israel cyagabye igitero gikaze muri Siriya, kigwamo abantu benshi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?