• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Bubiligi bwagaragaje uko bwifashe nyuma y’uko umuturage wayo yahawe igihano cy’urupfu muri RDC.

minebwenews by minebwenews
September 15, 2024
in Regional Politics
0
U Bubiligi bwagaragaje uko bwifashe nyuma y’uko umuturage wayo yahawe igihano cy’urupfu muri RDC.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bubiligi bwagaragaje uko bwifashe nyuma y’uko umuturage wayo yahawe igihano cy’urupfu muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Leta y’u Bubiligi ihangayikishijwe n’umuturage wayo, Jean-Jaques Wando, wakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare muri RDC.

Wando yari asanzwe ari inzobere mu gisirikare. Bivugwa ko yagiye i Kinshasa ubwo yagirwaga umujyanama wihariye mu rwego rwa ANR rushinzwe iperereza muri iki gihugu.

Yafashwe n’abasirikare bakorera urwego rw’ubutasi, tariki ya 22/05/2024, ashinjwa gukorana na Christian Malanga wayoboye igitero cyashaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Tariki ya 03/09/2024, Wando yasabye urukiko kumugira umwere, aho yagize ati: “Nkomeje kuvuga ndanguruye, imbere y’Imana n’abantu n’urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Nizeye ko muzavuga ikintu kizima cyo kungira umwere.”

Uyu mugabo w’Umubiligi ari mu bantu 37 bakatiwe igihano cy’urupfu, tariki ya 13/09/2024, bazira kugerageza gukubita ku deta ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Mu byaha bahamijwe birimo iterabwaba, gutera inkunga iterabwaba n’ubwicanyi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, David Jordens, yatangaje ko guverinema y’igihugu cye ihangayikishijwe, kandi ko yamaganye kenshi igihano cy’urupfu Leta ya Kinshasa yasubijeho.

Yagize ati: “U Bubiligi bufata iki kibazo nk’igikomeye cyane kandi bwamaganye kenshi igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, haba mu ruhame no mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi.”

Mu bandi banyamahanga bakatiwe iki gihano harimo Abanyamerika batatu, Umwongereza n’Umunyakanada. Mu gihe uru rubanza rwari rurimo, ibihugu byabo byavuze ko biri kurukuranira hafi.

            MCN.
Tags: Igihano cy'urupfuJean Jacques WandoYakatiwe
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Charles Onana wigezeho gushimwa n’abayobozi bo muri RDC agiye kuburanishwa, menya byinshi kuri we.

Charles Onana wigezeho gushimwa n'abayobozi bo muri RDC agiye kuburanishwa, menya byinshi kuri we.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?