Trump wahoze ari perezida wa Amerika yasimbutse urupfu.
Byatangajwe na nyiribwite, bwana Donald Trump aho yatanze ubutumwa buri mu nyandiko ku rubuga rwa x avuga yongeye gusimbuka urupfu nyuma y’uko hari abagerageje kumurasa akaza guhungishwa igitaraganya.
Yagize ati: “Mfite umutekano kandi neza Imana ishimwe ko yandinze sinicwa n’abanzi.”
Amakuru avuga ko byabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15/09/2024 ubwo yari yagiye gukina umukino wa Golf Club.
Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, yabivuzeho maze agira ati: “Perezida Trump ni amahoro nyuma y’urufaya rw’amasasu rw’umvikanye mu bice yari arimo, nta bindi twakongeraho muri aka kanya.”
Ibiro bishinzwe iperereza muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI), byo bivuga ko byatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya ukuri kwabyo, ariko kandi hari andi makuru avuga ko urufaya rwa masasu yumvikanye iruhande rwaho Trump yarari atariwe wari ugenderewe kwicwa.
Nubwo abashinzwe umutekano wa Trump bavuga ko uwarashe aya masasu yari hafi muri metro nka 274 na 557 naho Trump yarimo akorera siporo.
Ndetse bahise bihutira kurasa uwo warimo arasa, niko guhita ahunga. Imbunda uwo mugizi wanabi yari afite niyo mubwoko bwa AK-47. Amakuru avuga ko uwo mwicanyi ko yaba yitwa Ryan Wesley Routh ukomoka mu gihugu cya Ukraine.
MCN.