Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Kagame w’u Rwanda, yagaragagaje uruhare rw’idini na Politiki mu kubaka igihugu, ndetse avuga naho bihuriye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 16, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Kagame w’u Rwanda, yagaragagaje uruhare rw’idini na Politiki mu kubaka igihugu, ndetse avuga naho bihuriye.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame w’u Rwanda, yagaragagaje uruhare rw’idini na Politiki mu kubaka igihugu , ndetse avuga naho bihuriye.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Umukuru w’ibihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yatanze ubutumwa bukomeye, ubwo abakuru ba madini n’abakozi ba Leta bateraniraga muri Kigali Convention Center ku cyumweru tariki ya 15/09/2024.

Ni umuhango ngaruka mwaka ukorwa mu rwego rwo gusengera igihugu, aya masengesho kandi azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Muri aya masengesho Perezida Paul Kagame yabanje gushima, kandi ashimangira ko gushima bibanzirizwa no kunyurwa.

Yagize ati: “Gushima, gushimira, tubikore mu buryo twumva tunyuzwe n’uburyo dushimira.”

Avuga ko ‘nyuma y’amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, umuco, idini na Politiki byongeye kubaka u Rwanda.

Ati: “Idini, Politiki, umuco w’abantu, buri kimwe gifite umwihariko wacyo nicyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo biba byuzuye iyo ibyo navuze ari bitatu bidahujwe. Iyo utabihuje, hari ikiba kibuzemo.”

Yakomeje agira ati: “Dutanze urugero rw’u Rwanda, ibyo uko ari bitatu bifite uko byagiye biratwubaka, byubaka u Rwanda rwasenyutse, hafi kuzima.”

Umukuru w’igihugu, yavuze kandi ko ‘kugira ngo u Rwanda, rubeho, avuga ko ari ibyo bintu bitatu Abanyarwanda bafatanyije kugira ngo aho bageze heza bahagere. Avuga ko iyo bataza kubifatanya ntibaba barageze aho bari kuri none.’

Yavuze kandi ko ‘idini rigomba kuba ritanga cyangwa riha abantu indangagaciro n’imigirire myiza, kuko bifasha no mu buryo bwo mu mwuka, no guhagarara neza muri sosiyete.’

Kagame yanavuze ko abantu batitonze neza ngo bamenye urwo ruvange rw’ibintu byiza ari nabyo byatumye bamwe bagwa mu kibazo. Avuga ko hari ibintu byatinze guhabwa umurongo ukurikizwa, ntihagira imyumvire igarura Abanyarwanda ibabwira ngo mwakabije, mwarengeje igipimo.’

Yanavuze kandi ko biriya bintu uko ari bitatu byagutera ikibazo byanze bikunze, mu gihe utamenye kubikoresha neza ngu bihe umurongo wabyo.

Perezida Paul Kagame yanakomoke kandi ku nsengero zafunzwe, mu buryo budakurikije amategeko , ashimangira ko yaba amadini, abayobozi ba Leta, bagize uburangare mu ishingwa ryaryo.

Tubibutse ko umiryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 29 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana.

Aya masengesho akaba yari tabiriwe n’abasaga 600 barimo na Perezida w’u Rwanda na madame we, Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro benshi.

         MCN.
Tags: ByubatseIdiniPolitikiU RwandaUmuco
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post

Bargain Hunters Drive China Tech Rebound Amid Regulatory Risk

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?