Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
Abagore n’abakobwa barenga 150 bakora uburaya mu mujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajy’epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo barimo gukangurirwa bikaze, uburyo bwo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende kuko bari mu bafite ibyago byinshi byo ku yandura.
Amahugurwa yo kurwanya icyorezo cy’ubushita bw’inkende yateguwe na serivisi ishinzwe uburinganire mu mujyi wa Uvira ifashijwe n’umuryango utabara imbabare wa Red-Cross muri RDC.
Abagore n’abakobwa bahuriye muri aya mahugurwa basanzwe bakora n’uburaya, baturutse muri za Komine za Kalundu, Mulongwe na Kamvimvira no mutundi duce dutandukanye two muri yi teritware ya Uvira.
Bahuguwe uburyo iki icyorezo cyandura n’uburyo bwo ku cyirinda. Bagaragarizwa ko batewe ubwoba n’ubushita bw’inkende kuko mu buryo bwandura harimo cyane n’ubw’imibonano mpuzabitsina.
MCN.