• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Amerika yagaragaje ikiyihangayishije ku ntambara ibera muri RDC.

minebwenews by minebwenews
September 24, 2024
in Uncategorized
2
Amerika yagaragaje ikiyihangayishije ku ntambara ibera muri RDC.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yagaragaje ikiyihangayishije ku ntambara ibera muri RDC.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yamaganye Guverinoma ya Kinshasa ikoresha imbaraga zagisirikare mu gushakira u Burasirazuba bw’iki gihugu amahoro, igaragaza ko ibiganiro by’i Luanda aribyo bigomba gushyirwa imbere kandi bigakomeza hagati y’u Rwanda na RDC.

Ni byatangajwe n’umuvugizi wa Francophone mu butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Johann Schmonsees, ubwo bari mu bikorwa by’inteko rusange igira iya 79 y’umuryango w’Abibumbye.

Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye ibiro ntara makuru by’Abanye-kongo, ACP, yagize ati: “Nta gisubizo gihari cya Gisirikare cyazana umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Yagaragaje kandi ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidashyigikiye ibibera muri RDC byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ati: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa by’ibyaha bihohotera abaturage b’abasivile.” Avuga kandi ko igihugu cye gikomeje gushyira imbere inzira z’ibiganiro mu bibazo byose byaba biri ku mugabane wa Afrika, ndetse avuga ko iki gihugu gishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, mu gushaka umuti urambye ku bibazo bikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.

Yanaboneyeho kandi gushyikiriza Guverinoma ya Kinshasa n’iya Kigali gukomeza inzira yo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi zikoresheje ibiganiro.

                   MCN.
Tags: AmerikaRdcU Burasirazuba bwa RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?