Ibyo wa menya ku rubyiruko rw’Abanye-kongo rukomeje kwinjira igisirikare.
Urubyiruko rwo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rukomeje kwinjira mu gisirikare cy’igihugu cyabo, mu rwego rwo kugira ngo habe guhashya umutwe wa m23 ugize igihe warazengereje ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Amakuru yemeza ko urubyiruko 700 rwaturutse mu gace ka Grand Bandundu mu ntara ya Kwilu nirwo rwamaze kwerekana ubushake bwo kwinjizwa mu ngabo z’iki Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Uru rubyiruko rwanashimiwe kuba rwaracengewemo n’ubutumwa bwa perezida Felix Tshisekedi warusabye kujya mu ngabo ngo rurwanirire ubusugire bw’igihugu cyabo. Umuyobozi wa karere ka gisirikare ka 11, Major Gen Jonas Padiri, niwe wayobye igikorwa cyabereye ahitwa Kikwit cyo kwakira uru rubyiruko rugiye kwinjira mu gisirikare cya FARDC.
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri aka gace, Captain Antony Mwalushayi yavuze ko uru rubyiruko ruzahita rwoherezwa mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare kugira ngo rutangire guhabwa imyitozo ya gisirikare.
Yavuze kandi ko kuba urubyiruko rwo muri Grand Bandundu rukomeje kugaragaza ko rwumvise impanuro za Felix Tshisekedi, wasabye urubyiruko kwitabira kwinjira mu gisirikare kugira ngo rujye kurwanirira igihugu ari ibyagaciro kenshi ku Gihugu.
Ati: “Dufite urubyiruko rurenga 700 bumvise neza izo mpanuro. Biteguye koherezwa mu kigo cy’imyitozo kugira ngo batangire batozwe, ubundi bazajye kurwanirira igihugu cyabo.”
General Padiri nawe uyoboye aka karere ka gisirikare ka 11, yashimangiye ko aka karere kazakomeza kwinjiza urubyiruko mu gisirikare.
Umwaka ushize, ahagana mu kwezi kwa Kabiri, urundi rubyiruko 520 rwo mu mujyi wa Bandundu rwoherejwe narwo guhugurwa ibyagisirikare mu kigo cya Kitona mu ntara ya Congo-Central.
MCN.