• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gira ibyo umenya ku mirwano irimo urujijo hagati ya FARDC na FDLR.

minebwenews by minebwenews
September 28, 2024
in Regional Politics
0
Gira ibyo umenya ku mirwano irimo urujijo hagati ya FARDC na FDLR.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gira ibyo umenya ku mirwano irimo urujijo hagati ya FARDC na FDLR.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Mu mirwano iheruka kuba yo ku itariki ya 26/09/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zivugwaho kwitiranya FDLR n’umutwe wa APCLS ubarizwa mu ihuriro rya Wazalendo.

Ni imirwano bamwe mu bakora munzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo babwiye ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP ko ari ibitero ingabo za FARDC zagabye mu duce two muri Shovu na Mubambiro hafi y’umujyi wa Sake ahari ibirindiro by’imitwe ya Wazalendo.

Ibyo bikaba byarabaye mu gihe n’ubundi umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yari yashyize ifoto igaragaza insoresore zirimo bamwe bambaye imyambaro y’igisikare abandi y’igisivili. Aha yashakaga kugaragaza ko FARDC yataye muri yombi abarwanyi ba FDLR.

Yaje no gushira hanze ubutumwa buherekeza iriya foto, agira ati: “Nk’uko biri mu nshingano yazo, ingabo za FARDC zikomeje guhiga imitwe y’itwaje imbunda yose nta kuvangura.”

Usibye icyo gitero FARDC yariyagabye mu gace ka Shovu, yanaje kugaba ikindi ahitwa Lushagala, Sam na Lushayo haherereye mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Goma.

Ibi bitero byarimo bigabwa kuri APCLS isanzwe iyobowe na Gen Jamvier Karairi Buingo. Iyi mirwano yasize abaturage benshi bahunze, ndetse hari n’amajwi y’abaturage yumvikanye avuga ko batazi ibiri kubera muri ibyo bice bya Lushagala.

Umwe mu bayobozi bo muri uyu mutwe wa APCLS yatangaje ko kugeza ubwo yarimo avuga, yari ataramenya icyatumye ingabo za FARDC zibagabaho ibitero. Yagize ati: “Nta bwo nzi mpamvu FARDC yafashe icyemezo cyo kudutera. Nategetse abarwanyi banjye kuhava by’agateganyo mu gihe dutegereje ko hakorwa iperereza. Ubu FARDC iri mu birindiro byacu yerekanye ko ari yo yaduteye.”

Rero, nk’uko ibiro ntara makuru by’Abafaransa, byabitangaje, byavuze ko FARDC yateye abarwanyi ba APCLS ataribo yari gambiriye gutera ko hubwo iri kurwanya umutwe wa FDLR.

Ibi biro ntara makuru by’Abafaransa, byanavuze kandi ko nk’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kidafite ubutasi bukomeye, ntikizi gutandukanya abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo, ngo kuko yose irakorana, ahanini bakorana igihe bagiye kurwanya umutwe wa M23.

Kimweho, ntibizwi niba ibyo bitero bizakomeza, cyangwa kugira ngo uzamenye icyo ibyo bitero byari bigamije biracyagoranye.

Ubufatanye hagati ya Wazalendo, igisirikare cya leta ya Kinshasa na FDLR, bukubiye mu masezerano izo mpande zose zasinyanye hagati mu mwaka w’ 2022.

         MCN.
Tags: APCLSFardcFDLRShovuUrujijoWazalendo
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya  ku cyo Iran igiye gukora nyuma y’urupfu rwa Nasrallah wishwe n’igisirikare cya Israel.

Ibyo wa menya ku cyo Iran igiye gukora nyuma y'urupfu rwa Nasrallah wishwe n'igisirikare cya Israel.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?