Gira ibyo umenya ku mirwano irimo urujijo hagati ya FARDC na FDLR.
Mu mirwano iheruka kuba yo ku itariki ya 26/09/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zivugwaho kwitiranya FDLR n’umutwe wa APCLS ubarizwa mu ihuriro rya Wazalendo.
Ni imirwano bamwe mu bakora munzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo babwiye ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP ko ari ibitero ingabo za FARDC zagabye mu duce two muri Shovu na Mubambiro hafi y’umujyi wa Sake ahari ibirindiro by’imitwe ya Wazalendo.
Ibyo bikaba byarabaye mu gihe n’ubundi umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yari yashyize ifoto igaragaza insoresore zirimo bamwe bambaye imyambaro y’igisikare abandi y’igisivili. Aha yashakaga kugaragaza ko FARDC yataye muri yombi abarwanyi ba FDLR.
Yaje no gushira hanze ubutumwa buherekeza iriya foto, agira ati: “Nk’uko biri mu nshingano yazo, ingabo za FARDC zikomeje guhiga imitwe y’itwaje imbunda yose nta kuvangura.”
Usibye icyo gitero FARDC yariyagabye mu gace ka Shovu, yanaje kugaba ikindi ahitwa Lushagala, Sam na Lushayo haherereye mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Goma.
Ibi bitero byarimo bigabwa kuri APCLS isanzwe iyobowe na Gen Jamvier Karairi Buingo. Iyi mirwano yasize abaturage benshi bahunze, ndetse hari n’amajwi y’abaturage yumvikanye avuga ko batazi ibiri kubera muri ibyo bice bya Lushagala.
Umwe mu bayobozi bo muri uyu mutwe wa APCLS yatangaje ko kugeza ubwo yarimo avuga, yari ataramenya icyatumye ingabo za FARDC zibagabaho ibitero. Yagize ati: “Nta bwo nzi mpamvu FARDC yafashe icyemezo cyo kudutera. Nategetse abarwanyi banjye kuhava by’agateganyo mu gihe dutegereje ko hakorwa iperereza. Ubu FARDC iri mu birindiro byacu yerekanye ko ari yo yaduteye.”
Rero, nk’uko ibiro ntara makuru by’Abafaransa, byabitangaje, byavuze ko FARDC yateye abarwanyi ba APCLS ataribo yari gambiriye gutera ko hubwo iri kurwanya umutwe wa FDLR.
Ibi biro ntara makuru by’Abafaransa, byanavuze kandi ko nk’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kidafite ubutasi bukomeye, ntikizi gutandukanya abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo, ngo kuko yose irakorana, ahanini bakorana igihe bagiye kurwanya umutwe wa M23.
Kimweho, ntibizwi niba ibyo bitero bizakomeza, cyangwa kugira ngo uzamenye icyo ibyo bitero byari bigamije biracyagoranye.
Ubufatanye hagati ya Wazalendo, igisirikare cya leta ya Kinshasa na FDLR, bukubiye mu masezerano izo mpande zose zasinyanye hagati mu mwaka w’ 2022.
MCN.