RDC: Umubare wabakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina watangajwe.
Abaganga batagira umupaka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, batangaje umubare wabakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mwaka w’ 2023, bavuga ko ari ibihumbi 25.
Raporo, uyu muryango wa Médecin Sans Frontiéres washize hanze wabahohotewe bishingiye ku gitsina ni abantu ibihumbi 25.
Uyu muryango wagarageje ko abantu babiri buri saha baba basambanyirijwe ku ngufu, bagaragaje ko intara ya Kivu y’Amajyaruguru yo yihariye ku zindi zo muri iki gihugu cya RDC.
Ahanini imitwe y’itwaje imbunda niyo ishirwa kw’isonga mugukora ibyo bikorwa bigayitse.
Bamwe mu bafashwe ku ngufu bahaye ubuhamya Médecin Sans Frontiéres bagaragaza ibyo bakorewe, umwe yagize ati: “Nasambanyijwe ku ngufu . Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha.”
Uyu wafashwe ku ngufu aganira n’abaganga nk’uko raporo yabo ibivuga, yabahishyuriye ko ubwo yafatwaga ku ngufu bwa mbere, abamufashe basize bamukomerekeje ngo kuko bamujombye icyuma, kandi bamutera n’inda.
Médecin Sans Frontiéres ivuga ko 98% by’abakorewe iri hohoterwa, ari abagore n’abakobwa.
Iyi raporo inavuga kandi ko mu mwaka w’ 2023 ari bwo bibaye ubwa mbere habaruwe umubare wa bantu benshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuva Médecin Sans Frontiéres yatangira kuhakorera.
MCN.