Israel yasabye LONI kuvana ingabo zayo muri Liban hamenyekana n’impamvu yabyo.
Byasabwe na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aho yabwiye umuryango w’Abibumbye gukura ingabo zawo ziherereye mu bice byo muri Liban agaragaza ko kuhakorera kwazo bizigira ingwate z’abarwanyi ba Hezbollah.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze kuri ubwo busabe bwa Leta ya Israel ivuga ko igisirikare cy’iki gihugu cyamaze gufata umwanzuro ukaze wo kugaba ibitero byo kwihimura kuri Irani isanzwe ari inshuti magara na Liban ikaba yari iheruka kuyigabaho ibitero bya misile.
Igitangaza makuru cya NBC cyo muri Amerika cyatangaje ko ibice Israel ishobora kugabamo ibitero birimo ibikorwaremezo bya gisirikare n’ibitanga ingufu.
Mu karere k’u Burasirazuba bwo hagati muri iki gihe kiteguye ko igihe icyo ari cyo cyose rushobora kwambikana.
Intambara hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Liban na Hamas muri Gaza ishobora gufata indi ntera.
Iran, igihugu gikungahaye kuri peteroli cyavuze ko Israel niramuka ikigabyeho ibitero izabona akaga gakomeye.
Israel yavuze kenshi ko izihimura kuri Iran kubera igitero yayigabyeho tariki 01/10/2024. Na yo yabikoze mu rwego rwo guhorera abayobozi b’u mutwe wa Hezbollah barimo Hassan Nasrallah bishwe n’igisirikare cya Israel.
MCN.