Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Ibyo wa menya kuri Captain Thomas Sankara wishwe n’inshuti ye magara kuri iyi tariki.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 15, 2024
in History
0
Ibyo wa menya kuri Captain Thomas Sankara wishwe n’inshuti ye magara kuri iyi tariki.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri Captain Thomas Sankara wishwe n’inshuti ye magara kuri iyi tariki.

You might also like

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Amazina ye yose yitwaga Noel Isidore Thomas Sankara, yayoboye bwa mbere Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza yishwe anahiritswe ku ngoma tariki ya 15/10/2024.

Amateka ya Thomas Sankara avuga ko ababyeyi be bari barateguye ko azaba umupadiri ariko birangira yize ibya gisirikare; Uyu yarangwaga no guca bugufi mu byo yavugaga nibyo yabaga ari gukora; yavutse mu 1949 igihugu kikiri mu maboko y’abakoloni b’Abafaransa cyitwa Haute Volta, ya byawe n’umugabo wari umujandarume, akaba umwe mu bana bagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza.

Amaze kugera ku ishuri rya gisirikare, Thomas Sankara yagiye ahura n’abanyapolitiki babaga batavuga rumwe n’ubuyobozi, atangira gusoma ibitabo ku mahame y’aba Maxists batemeraga amahame y’aba Capitalists nka politiki ishingiye ku kumaraho abaturage utwabo.

Thomas Sankara yize mu Bufaransa no muri Madagascar, ahavana ubumenyi bwo kuvuga abaturage bakamutega amatwi batuje, akarangwa no kugira amatsiko no gucisha make, ibintu byaje kumubera intandaro yo gutangira urugamba rwo kwamagana akarengane, no kunenga abasirikare bagenzi be batinyaga kujya ku rugamba.

Iyo myitwarire yatumye Sankara azamuka byihuse mu gisirikare, atangira kugabanya ibyahabwaga abasirikare bakuru batajyaga ku rugamba akabigenera abakiri ku rugamba, ari nako yifashisha ingabo z’igihugu mu kuzamura imibereho y’abaturage bituma bose bakomeza ku mwiyumvamo.

Mu ntangiriro z’umwaka w’1980, igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, inzara no kubura amazi, mu gihe imfashanyo zibiribwa zanyuzwaga iy’ubusamo ntizigere ku bashonje.

Aganira na televisiyo France Culture nyuma yo kugera ku butegetsi, Sankara yagize ati: “Abantu bamwe bo mu nzego zo hejuru bakomeza kwigwizaho imitungo, kubera amafoto ateye agahinda basakazaga ku Isi hose yerekana abaturage bishwe n’inzara, bigatuma abagira neza batangira kohereza imfashanyo.”

Thomas Sankara akiri umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangaza makuru, yashishikarije amashirahamwe y’abakozi n’abanyamakuru kwamagana ruswa, ariko aza kwegura nyuma y’uko Guverinoma yanze ko bakora imyigaragambyo.

Thomas Sankara wari ufite ipeti rya Captain, yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika major Jean Baptiste Ouédraogo wayoboye kuva tariki ya 08/11/1982 kugeza ku ya 04/08/1983 Sankara afata ubutegetsi.

Kimwe mu byatumye abaturage batangira kwibonamo Sankara cyane, akimara kugera ku ngoma yategetse ko imodoka za Benz Mercedes zihenze zari zifitwe n’abaminisitiri zisimbuzwa Renault 5 zari ziciriritse.

Nyuma yo guha abaturage umwanya wo gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu yo gusigasira impinduka zari zimaze kugerwaho, yafashe umwanzuro wo guhindura izina ry’igihugu, avanaho Haute Volta, akacyita Burkina Faso nk’uko yabisobanuye mu kiganiro na France Culture agira ati: “Haute Volta kuri twe aba Burkinabé, ni izina ryadusubiza inyuma mu mateka y’abakoloni, ariko Burkina Faso, ni izina twavomye mu maco w’igihugu, risobanura ‘igihugu cy’inyangamugayo.”

Ku buyobozi bwe, Sankara yashyize imbere ibikorwa byo guhaza abaturage no kurwanya ruswa ariko akabijyanisha n’akandi kazi katari kamworoheye: Guteza imbere ibidukikije ashyiraho minisiteri y’amazi; no gushyigikira abagore kuko kuri we guteza imbere umugore yari yo nzira ikwiye yo kubohora Afrika.

Thomas yakomeje gukundwa n’abaturage n’Afrika muri rusange, urubyiruko by’umwihariko rukamufata nk’amizero y’ejo hazaza h’isi. Kwamamara kwe kwaje kurenga imbibi; ariko mu gihugu ibibazo bya politiki byari bimaze kuba urusobe, batangira ku mushinja kwihutisha ibintu cyane agamije kwikundisha.

Igihe kimwe ari mu nama n’abaturage Sankara yagize ati: “Abagabo babi, turabamaganye, abanebwe turabamaganye, abajura turabamaganye!”
Ubwo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barafungwa, abari inshuti za Sankara batangira kumutera icyizere, kugeza ubwo nawe atangira kumva ko nta muntu wari ukimutega amatwi, nk’uko yabisubije umunyamakuru wa France Culture wari umubajije niba yumva agikunzwe muri Afrika.

Sankara yasubije ati: “Ntabwo bakinyumva neza, ntabwo nkunzwe na gato” nyuma y’imyaka ine ku buyobozi, Thomas Sankara mu bari inkora mutima ze tariki ya 15/10/1987, barimo Blaise Compaoré wayoboye igitero cyo ku muhirika, nawe akaza kuvaho bisabwe n’abaturage mu 2014, nyuma akajyanwa mu butabera ashinjwa ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Sankara no guhisha umurambo we, icyaha yahanishijwe igifungo cya burundu ariko adahari.

Thomas Sankara yishwe afite imyaka 37 y’amavuko, ashingurwa mu mva rusange ahantu hagizwe ibanga igihe kirekire, ariko vubaha tariki ya 23/02/2023, umubiri we washyinguwe mu cyubahiro hamwe n’abandi 12 bicanywe.

Ariko kandi abo mu muryango we barimo mushiki we, ntabwo banejejwe no kuba yarashyinguwe ahahoze icyicaro cy’inama y’igihugu y’impindura matwara yari iyobowe na Sankara, bakaba babifataga nko kwiyerurutsa kuko bifuzaga ko ashyingurwa ahandi hari ku rwego rw’igihugu.

Umupfakazi we Mariam Sankara ntiyagaragaye muri uwo muhango witabiriwe na minisitiri w’intebe wa Burkina Faso Apollinaire Joachimson Kyélem de Tambela.

          MCN.
Tags: Burkina FasoThomas SankaraWishwe n'inshuti ye magara
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails
Next Post
Raporo ya MSF muri RDC yagaragaje umubare w’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu.

Raporo ya MSF muri RDC yagaragaje umubare w'abagore n'abakobwa bafashwe ku ngufu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?