RDC ivuga ko u Rwanda ruyibera imbogamizi yo kugera ku iterambere rigezweho.
Ni byatangajwe n’umukuru wa Sena bwana Sama Lukonde aho yatangaje ko igihugu cye kidatanga umusanzu cyifuza mu guteza imbere ubuhanga bugezweho bwa “Artificial intelligence”kubera ubushotoranyi no gusahurwa bashinja u Rwanda.
Mu nama y’ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko ku Isi irimo kubera i Geneve mu Busuwisi, ku wa Mbere niho Sama Lukonde yavuze ibyo igihugu cye kirimo gukora mu guteza imbere ikorana buhanga rya none n’imbogamizi gihura na zo.
Ahanini muri iyi nama rusange y’iri huriro, ibiganiro birimo kwibanda ku gukoresha siyanse, tekinologi no guhanga ibishya mu gutegura ahazaza hafite amahoro kurushaho.
Sama Lukonde yavuze ko “igihugu cye gishyinze imbere ibikorwa n’ubufanye butanga inyungu mu guteza imbere siyanse tekinologi na artificial intelligence kuko bitanga amahirwe akomeye yo kurema ubukungu.”
Yanavuze ko kuva perezida Félix Tshisekedi yagera ku ngoma Leta yafashe ingamba nyinshi zo guteza imbere ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga, zirimo; gushinga ikigega giteza imbere siyanse, ikorana buhanga no guhanga ibishya.
Bwana Sama Lukonde yakomeje avuga ko ibyo guhungabanya umutekano n’ubushotoranyi bw’u Rwanda bimaze imyaka 30 mu gihugu cye. Nyuma yaje gusaba ko abagize iri huriro gushyigikira umushinga w’umwanzuro w’iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande u Rwanda ruhakana ibyo RDC irushinja, rukavuga ko iki gihugu cyananiwe kwikemurira ibibazo biri mu gihugu cyabo, maze ikagira ibindi bihugu urwitwazo. Usibye n’icyo u Rwanda ruvuga ko RDC ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
MCN.