• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukuru w’igihugu cya Angola yaganiriye na perezida w’u Rwanda n’uwa RDC.

minebwenews by minebwenews
October 19, 2024
in Uncategorized
0
Umukuru w’igihugu cya Angola yaganiriye na perezida w’u Rwanda n’uwa RDC.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu cya Angola yaganiriye na perezida w’u Rwanda n’uwa RDC.

Perezida João Lourenço wa Angola kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19/10/2024 yakoranye ikiganiro na perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo hifashishijwe telefone ngendanwa.

Ni ibiganiro byagarutse ku buryo bwo kugarura amahoro n’umutekano mwiza mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini by’ibandaga ku biganiro bikunze kubera i Luanda muri Angola bihuza u Rwanda na Congo Kinshasa.

Iki kiganiro cya bakuru b’ibihugu, cyakozwe mu gihe tariki ya 12/10/2024, ba minisitiri b’ubanye n’amahanga b’u Rwanda na RDC bari i Luanda mu nama ya gatanu yo kurwego rwa ba minisitiri, igamije gushaka amahoro mu karere.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe muri iyo nama, yagaragaje icyakorwa kugira ngo amahoro muri RDC agaruke. Anavuga ko Kinshasa idakwiye kugereka umutwaro wayo ku bandi ko ahubwo ikwiye kubanza kumva ikibazo ko ari cyabo.

Yongeye kandi gushimangira ko gusenya FDLR igikorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) bigomba gukorwa kuko uyu mutwe wakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.

Avuga kandi ko ibihugu bya Afrika byohereje ingabo muri RDC birimo u Burundi, Abacanshuro b’Abanyaburayi, bigomba gutekereza kabiri mu kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kuko bituma iki kibazo kirushaho gukomera.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko Congo ikwiye kugira ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa intambwe zose zatewe mu gukemura iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kandi ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga ubufasha.

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na none narwo rukayishinja gukorana n’uyu mutwe wa FDLR, gusa impande zombi ntizemera ibi birego.

Iyi nama igira igatanu y’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga yanasabye umuhuza gutegura umushinga w’ibyakorwa mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo zaganiriweho, ngo nyuma inzobere zikazaterana tariki ya 30/10/2024 kugira ngo zige kuri uwo mushinga w’umuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho muri iyo nama y’abaminisitiri iheruka.

Nyuma aba baminisitiri bozongera baterane, ku itariki izagenwa, kugira ngo bige kuri raporo y’inzobere ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa byatanzwe n’umuhuza.

Biteganijwe ko abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga nibabyemeza imbere y’umuhuza ari yo Angola, abakuru b’ibihugu, u Rwanda na RDC bazasinya amasezerano ya mahoro ko agomba gushyirwa mu bikorwa.

Tu bibutsa ko perezida wa Angola, João Lourenço ni we muhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo Kinshasa ibihugu bimaze igihe bitarebana neza, akaba yarashyizweho na komisiyo y’umuryango wa Afrika y’unze ubumwe.

           MCN.
Tags: AngolaRdcU Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?