Umusaza uri muba kuze mu Banyamulenge yafunzwe na FARDC.
Umusaza w’umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko witwa Zakayo, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo( FARDC) zikorera mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zamutaye muri yombi, arazira drone y’izi ngabo yaburiwe irengero ku munsi w’ejo hashize.
Ahagana isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22/10/2024, drone y’ingabo za Leta yarabuze nyuma y’uko zari zayohereje mu misozi gukora patrol.
Iz’ingabo za FARDC zikorera muri Centre ya Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge zasobanuye ko iy’i drone yabo yabuze ubwo yari geze ku Runundu rw’Abakomite hafi no kwa Mzee Zabuloni. Ari nabyo byatumye bafata uyu musaza baramufunga.
Aya makuru avuga ko uyu musaza yafatanwe n’abandi Banyamulenge babiri batuye nabo hafi yiwiwe ku Runundu rw’Abakomite, ariko bo byaje kugera mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri barabarekura ni mu gihe baribafashwe bose isaha z’igitondo.
Kugeza isaha z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu Zakayo yari agifungiye kuri brigade, iherereye muri centre ya Minembwe.
Ndetse iz’ingabo za FARDC ku mugoroba w’ejo hashize, zaburiye abaturage baturiye ku Runundu rw’Abakomite kuzinduka kare kuri uyu wa Gatatu bagashaka iyi drone yabo yabuze, bitaruko hari n’abandi bantu bo muri ibyo bice bakiyizira!
Gusa, ku mbugankoranyambaga zitandukanye abenshi mu Banyamulenge bakomeje kwa magana ingabo za FARDC n’abambari bayo kubwo gufunga umusaza utazi drone icyaricyo, ariko agafungwa ayizira!
Nka Boutros yakoresheje ubutumwa buri mu nyandiko agira ati: “Ibyo FARDC n’abambari bayo bakoze, bigaragaza ubuswa. Nta n’ubushishozi bwabo. Kandi tuzi neza ko bazatsindwa kubera ubwenge buke bwabo.”
Olivier we yagize ati: “Gusa birasekeje, kumva ngu musaza wo mugiturage ngo yafunzwe azira drone. Kurengana muri Congo bizashyira ryari? Mana rengera ubwoko bwawe.”
Kimwecyo, aha mu misozi miremire y’Imulenge, ingabo za Leta guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda si igicyitsi, kuko ahubwo igitangaza n’igihe FARDC yo kwitwara neza ku bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Kuva mu 2017 kugeza ubu, Abanyamulenge benshi barahohotewe, abatarahohotewe ngo bafungwe barishwe, ikibabaje abenshi muribo bishwe imfu zagashinyaguro. Kandi kugeza ubu ntabutabera buraboneka.
MCN.