• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

minebwenews by minebwenews
October 23, 2024
in sport & entertainment
0
I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

Abantu barindwi bo mu bwoko bw’Ababembe bo mu gace ka Kabeluka mu misozi ya teritware ya Mwenga, nibo bishwe barashwe n’abo bivugwa kwari Red-Tabara mu gihe Chef w’uwo muhana we yafashwe amatekwa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

READ ALSO

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba

Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro

Umuhana wa Kabeluka uherereye muri Grupema ya Basimunyaka, ahazwi nka Itombwe Forêt, muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Minembwe Capital News yamenye ko aba baturage bo mu bwoko bw’Ababembe bishwe bazira ko baranze ibice abarwanyi ba Red Tabara baherereyemo.

Ni mu gihe abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Red-Tabara bagize igihe bahigwa bukware n’ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC zisanzwe zikorana n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC. Mu Cyumweru gishize habaye imirwano ikaze yo kwirukana aba barwanyi muri Mibunda, aho bari barahungiye bava i Lulenge nyuma y’uko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habaye gusubiranamo hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’abarwanyi ba Maï Maï bari bamaranye imyaka irenga itanu bafatanya mu gusenyera Abanyamulenge.

Iyi mirwano byarangiye isenyaguye ibirindiro byose by’uyu mutwe byari mu bice byo mu Mibunda, ndetse aba barwanyi baza guhungira mw’ishyamba rya Rungurungu riherereye mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwaka gace ka Mibunda ko muri teritware ya Mwenga.

Sibyo gusa, kuko nyuma y’uko aba barwanyi bishe abo basivile 7 bakajana na Chef w’uwo muhana wa Kabeluka amatekwa, ingabo z’u Burundi kubufatanye n’ingabo za RDC bagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara. Amakuru avuga ko kumunsi w’ejo hashize muri ibyo bice hiriwe imirwano ikomeye aho yatangiye isaha z’igitondo igeza isaha z’umugoroba wajoro.

Kimweho nubwo bivugwa ko imirwano ikaze, ariko ku mpande zombi kumenya abapfuye cyangwa abakomeretse biracyagoye kuko barwanira mu mashyamba.

Kugeza ubu impande zombi ziracyarebana ayingwe. Uruhande rwa Red-Tabara ruri mw’ishyamba rwagati rya Rungurungu naho ingabo z’u Burundi na FARDC bari mu nkengero ziryo shyamba ku misozi irihanamiye.

          MCN.
Tags: BarindwiBishweKabelukaRed-Tabara

Related Posts

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba
sport & entertainment

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba

August 22, 2026
Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro
sport & entertainment

Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro

August 10, 2026
Amateka Yanditswe i Miami: u Bwongereza Bwanyagiye u Bufaransa, Saka na Mbappé Bandika Uduhigo Tutigeze Tubaho mu Gikombe cy’Isi
sport & entertainment

Amateka Yanditswe i Miami: u Bwongereza Bwanyagiye u Bufaransa, Saka na Mbappé Bandika Uduhigo Tutigeze Tubaho mu Gikombe cy’Isi

July 19, 2026
Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye
sport & entertainment

Les Léopards éliminés de la Coupe du Monde, mais ils quittent la compétition la tête haute et font la fierté de la République démocratique du Congo

July 2, 2026
Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye
sport & entertainment

Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye

July 2, 2026
Menya uburyo bushya WhatsApp yazanye buzafasha abayikoresha kurushaho kurinda umwirondoro wabo
sport & entertainment

Menya uburyo bushya WhatsApp yazanye buzafasha abayikoresha kurushaho kurinda umwirondoro wabo

June 30, 2026
Next Post
Byinshi wa menya ku bubi bw’ikinyobwa cya Coca Cola.

Byinshi wa menya ku bubi bw'ikinyobwa cya Coca Cola.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?