• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.

minebwenews by minebwenews
October 23, 2024
in Regional Politics
0
EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Inteko ishinga amategeko mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba(EAC) iranenga ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kutishyura imisanzu igihugu abereye perezida gisabwa kwishyura kuva iki gihugu cyinjira muri uyu muryango.

Mu kwezi kwa Gatatu umwaka w’ 2022 nibwo Repubulika ya demokarasi ya Congo yinjiye mu muryango wa EAC . Yagombaga kuba yarishyuye iyi misanzu y’imyaka ibiri ingana na miliyoni 14,7; z’amadolari y’Amerika bitarenze tariki ya 30/08/2024.

Igihe kingana n’imyaka ibiri y’ingengo y’imari irangiye Leta ya Kinshasa itaratanga umusanzu, EAC yatangiye gukusanya uwo mumwaka w’2024/2025 tariki ya 1/07. Somalia yinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa Gatatu 2024 yo yamaze gutanga miliyoni 7,85 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe RDC isabwa kwishyura umusanzu wa miliyoni 22,5 z’amadolari w’imyaka itatu y’ingengo y’imari, nta cyizere cy’uko izawishyura vuba kuko ntacyo ivuga kuri ibi birarane byose.

Ubwo abagize inteko ya EAC baganiraga n’itangazamakuru muri Uganda, depite Dennis Namara uhagarariye Uganda yagaragaje ko bagenzi be bo muri RDC bakwiye kwitabira ibikorwa byayo bifashishije ikorana buhanga kuko iyo bavuye iwabo, uyu muryango ubishyurira amafaranga abatunga n’ayicumbi.

Yasobanuye ko mu mwaka n’igice ushize, abadepite ba RDC bitabira imirimo y’inteko, uyu muryango umaze kubishyurira miliyoni 3 z’amadolari, nyamara bitari bikwiye bitewe n’uko igihugu cyabo kitishyura imisanzu.

Ati: “Tekereza. Kuva RDC yakwinjira mu muryango, twabashoyeho miliyoni 3 z’amadolari. Kubera ko buri mwaka, buri gihugu kiwugize gifata hafi miliyoni 2 z’amadolari. Bamaze hano umwaka n’igice.”

Yakomeje agira ati: “Urebye amafaranga ahari, ntabwo dufite ayadufasha kwakira neza abagize inteko muri Uganda. Nta mafaranga ahari yo kubishyurira kugira babe muri Hotel.”

Ikibazo, bamwe mu badepite bo mu nteko ishinga amategeko ya EAC bagaragaza ko kutishyura imisanzu kwa Leta ya Kinshasa bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ifitanye na bimwe mu bihugu byo muri uyu muryango.

Umunyakenya, witwa Ole David Sankok uhagarariye Kenya muri uyu muryango, yavuze ko Kinshasa kutishyura imisanzu kwayo bigaragaza ububagito bwayo, avuga ko bigomba gukemuka vuba bidatinze.

           MCN.
Tags: EACIbiraraneIrashinja RDC
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
M23 na Angola nk’umuhuza ntibavuga rumwe.

M23 na Angola nk'umuhuza ntibavuga rumwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?