Itombwe: Rwongeye kwambikana hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24/10/2024, mu duce two muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga hongeye kuba imirwano ikaze hagati ya barwanyi ba Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu atandukanye.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wakomeje kugabwaho ibitero by’ingabo z’u Burundi ku bufasha bw’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo (Fardc) na Maï Maï.
N’i bitero byagiye bigabwa mu karere ka Mibunda, akari kamaze kuba indiro y’abarwanyi ba Red-Tabara, aho ndetse iz’i nyeshmba zahise zinahungira mu mashyamba ya Mwenga nka za Rungurungu n’ahandi, nyuma yuko aba barwanyi bari bamaze gusenyerwa ibirindiro byabo byo muri aka gace ka Mibunda.
Amasoko yacu avuga kur’iy’inkuru, avuga ko “ahar’ejo tariki ya 24/10/2024, habaye urugamba rukomeye hagati y’aba barwanyi ba Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi, Maï Maï na FARDC.” Bikavugwa ko iyo mirwano yabereye ahitwa Asembwe ho muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga, iyi mirwano yatangiye amasaha y’igicamunsi, isaha zitandatu zija gushyira muri saa Saba ku musaha yo mu Burasirazuba bwa RDC, iza kugeza mu kagoroba kajoro, nyuma yuko Red-Tabara yari yayabangiye ingata ihungira muri ariya mashyamba ya Mwenga.
Nubwo iyi mirwano isa niyoroshye, ariko imaze kwangiriza byinshi harimo ko abaturage babarigwa muri mirongo bo muri ibyo bice biberamo iyi mirwano bamaze guta amazu yabo, amatungo yabo anyagwa umunsi ku wundi, ndetse Inka z’Abanyamulenge zirenga 50, ejo nyine zaranyazwe, tutibagiwe n’abasivili barindwi bamaze kuyitakarizajemo ubuzima.
Ahanini abaturage bataye ibyabo, ni abo muri Gipupu, Asembwe no mu nkengero zaho.
Hati aho, kugeza ubu impande zihanganye, zikomeje kurebana ayingwe.
MCN.