Perezida Tshisekedi yavuze umwanzi ahanganye nawe byanyabyo.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko umwanzi ahanganye nawe ari perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ni amagambo uyu mukuru w’igihugu cya RDC yavugiye i Kisangani aho yagiriye uruzinduko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo.
Nk’uko bizwi uru ruzinduko Tshisekedi yarimo rwari urwo gutaha ikibuga cy’indege cya Bangboka cyubatswe muri ibyo bice byo muri Kisangani.
Mu ijambo perezida Félix Tshisekedi yagejeje ku baturage bari bitabiriye uwo muhango, yababwiye ko “ubutegetsi bw’u Rwanda ari umwanzi ukomeye RDC ifite muri iki gihe.”
Tshisekedi yagize ati: “Ni ubutegetsi bwa Kagame ni we mwanzi wacu kuri none. Ntabwo ari Abanyarwanda bose. Nirinze ku muvuga mu izina, Paul Kagame, ngo muha icyubahiro, ariko ubu siko biri. Tugomba kumwerekana.”
Tshisekedi kandi yavuze ko hari abandi banzi, kandi ko badashobora kwigarurira imitima y’abaturage be. Muri abo yise abanzi batabasha kwigarurira imitima y’abaturage be, ngo harimo ab’imbere mu gihugu n’abo hanze.
Yanagarutse ku ntambara y’iminsi itandatu yabereye i Kisangani, icyo gihe ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iza Uganda kuva tariki ya 05 kugeza tariki ya 10 z’ukwezi kwa Cumi mu mwaka w’ 2000.
Icyo gihe urukiko rwemeje ko Uganda ariyo nyiribayazana yemera no gutanga agera kuri miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika, y’impozamarira na miliyoni 195 z’amadolari yo guha imiryango y’abantu 1000 bapfuye, n’abandi 3000 bakomeretse.
Sibyo byonyine Tshisekedi yavugiye i Kisangani kuko yavuze ko agiye guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu, avuga ko iri hari ryakozwe n’abanyamahanga.
Yavuze ko itegeko nshinga ririmo ibibazo, ariko abaturage badakwiye kugira ubwoba ko ibirimo bipfuye biteje ikibazo bizigwa n’impuguke, itegeko rikazahinduka byemejwe na Referendum.
MCN.